Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Safi Madiba nubwo ari mu rukundo ntajya yizihiza umunsi wa Saint Valentin

Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, ku muhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz Safi Madiba ntakozwa ibyo kwizihiza uyu munsi.

Safi ufite nawe umukunzi kuri we uyu munsi awufata nk’umunsi usanzwe kuko abona ntakidasanzwe gitandukanye n’iyindi minsi mubyo ukorera umukunzi wawe mu bihe bitandukanye mu rukundo rwanyu.

JPEG - 60.3 kb
Safi afite umukunzi witwa Parfine ubarizwa ku mugabane w’uburayi

Uyu musore aganira na Imirasire.com ku bijyanye n’icyo avuga ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin niba we ajya awizihiza n’umukunzi we,

yagize ati: “Njyewe rwose uyu munsi sinjya nkwizihiza nta na byinshi nawuvugaho kuko nywufata nk’indi minsi isanzwe kuko niba ukunda umuntu ntago uzategereza kubimwereka kuri Saint Valentin cyangwa kumukorera ibyo udasanzwe umukorera ngo nibwo ari bubone ko umukunda ahubwo bimwereke muri bwa buzima mubanyemo buri munsi mu rukundo rwanyu niho imbaraga z’urukundo zigaragarira.”

Ni mu gihe bimenyerewe ko kuri uyu munsi abantu benshi batandukanye usanga biteguye uyu munsi ku buryo butangaje kuko ahenshi nyuma y’akazi ku bagafite usanga bahana impano zitandukanye cyangwa se bagasohokera ahantu bagasangira kubyo baba bateguriye uyu munsi mu rwego rwo gushimangira urukundo rwabo.

Aha byatungura abantu benshi kumva umuhanzi nka Safi uririmba indirimbo z’urukundo zinakunzwe n’abatari bacye avuga ko atizihiza umunsi w’abakundana mu gihe mu ndirimbo ze yigisha urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu.

Ubusanzwe Safi afite umukunzi witwa Parfine ubarizwa ku mugabane w’uburayi ariko bakaba bataratangaza itariki yo kurushinga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X