Monaco cosmetics

Impamvu Col Kadafi mbere y’uko yicwa yabanje gukorerwa bya mfura mbi

Col Mouammar Kadafi ubwo yari akimara kwicwa yagiye kubikwa muri frigo y’umucuruzi w’inyama mu gihe hari hategerejwe itariki yo gushyingurwa nabwo akajyanwa gushyibgurwa ahatazwi.

Ikinyamakuru seneweb.com avuga indi nkuru idasanzwe ko ingabo z’ Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho ari yo CNT ari na wo mutwe warwanyije ubutegetsi bwe zafashe Koloneli Muammar Kadhafi zimukorera ibya mfura mbi zimusambanya mu kibuno mbere yuko zimwica nk’uko abatinganyi bandi babigenza.

JPEG - 52 kb
Col Mouammar Kadafi akiri ku butegetsi

Nyuma yo kumwica,umurambo we washyizwe i Misrata iminsi ine yose abantu batonda imirongo baza kuwureba kugirango bemere neza ko yapfuye koko. N’ubwo bamwe bazaga kureba umurambo we,abandi na bo bari bafite intimba ibashegesha kubera urupfu rwe.

Ubwo umurambo we wari i Misrata wari washyizwe mu isoko mu cyumba gisanzwe gikonjesha inyama zo kugurisha.Ku mafoto twarebeyeho uko byari byifashe mu isoko ry’inyama ni uko bigaragarako umurambo wa Kadafi wari uryamye ku igodora ryuzuyeho amaraso nk’uko bigaragazwa n’amafoto ndetse iruhande rwawo hari haryamye n’umurambo w’umuhungu we Moatassem ndetse n’uwari Minisitiri w’Ingabo.

Umuryango we avukamo wasabagako bawuha umurambo wa Kadhafi ugashyingurwa ku ivuko n’ubwo bwose ubuyobozi bwa CNT bwateye utwatsi icyo cyifuzo ahubwo agahambwa ahantu hagizwe ibanga mu butayu.

Bivugwako impamvu yahambwe ahantu hagizwe ibanga ari ukugira ngo hataba ahantu nyaburanga hakajya hasurwa n’abakerarugendo bavuye imihanda yose nk’uko Abanyamerika na bo bajyanye Oussama Bin Laden bakamuzamukana mu ndege hejuru y’inyanja maze bakamujugunya mu Nyanja rwagati.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ari byo Agence Francaise de Press bivugako umurambo wa Col Muammar Kadafi washyinguwe mu ibanga rikomeye ahantu hatazwi mu ijoro ryo kuwambere rishyira kuwakabiri nyuma y’iminsi itanu yishwe agashyirwa mu isoko ry’inyama ngo abashaka kureba umurambo we baze kuwurebera ahongaho.

Mu gushyingurwa,umurambo we wajyanywe n’imodoka za gisirikare.Ubundi ubusanzwe mu myemerere itandukanye y’abantu,umurambo urasengerwa mbere yo kuwushyingura.

JPEG - 19 kb
Mbere y’uko apfa yabanje gukorerwa ubutinganyi n’itotezwa

Kadafi na we yarasengewe mbere yo kumushyingura ariko ngo yasengewe n’abantu batatu gusa.Bikaba biteye agahinda gusengerwa n’abantu batatu gusa mu gihe yayoboraga abantu barenga miliyoni esheshatu. Hafi y’imva ya Kadafi bahashyinguye umuhungu we Maotaseem ndetse n’uwari Minisitiri w’Ingabo Abou Bakr Yunus Jaber.

Hari ubucukumbuzi twakoze duhereye mu bivugwa n’ibitangazamakuru bigiye bitandukanye buvugako kuva Kadafi yapfa nta mutekano wigeze ubaho muri Libiya.

Ibi bikagaragazwa n’itabwa muri yombi rya Minisitiri w’Intebe wa Libiya Ali Zeidan wari wafashwe ku itariki ya 10 Ukwakira 2013 n’ubwo nyuma y’amasha makeya abari bamutaye muri yombi bongeye bakamurekura.

Bigaragazwa kandi n’uburyo mu kwezi kwa 10.2013 Umuyobozi Mukuru wa Polisi wahoze no mu ngabo za Kadafi yishwe muri iki gihugu.

Nyuma yo kwivugana Col Muammar Kadafi,hatangajwe ubutegetsi bushya buyobowe na Commite National de Transition bikaba byarakozwe ku itariki 23 10 2013.

Abarwanyi ba CNT bibwiragako nyuma yo gufata ubutegetsi Libiya izaba icyo bise Dubai Nshya nk’uko babyivugira ariko ngo baje gusanga baribeshye ndetse ngo ubu babona yarabaye nka Irak cyanga Somalia.Umwe mu rubyiruko rwa CNT rwarwanyije Kadafi witwa Muftah Al Badri yagize ati’’Twafashe imbunda turarwana none twazanye akavuyo mu gihugu cyacu cya Libiya. »

Abibumbiye muri Komite yarwanyije ikanahirika Leta ya Kadafi izwi nka CNT yashinzwe ku itariki ya 27 Gashyantare kugirango iyobore imirwano yo gukuraho Kadafi mu rwego rwa politiki. Ibi bivuzeko CNT yashinzwe urugamba rwaramaze gutangira bayishinga mu rwego rwo guha umurongo urugamba mu rwego rwa plotiki.

Nyuma yo guhirika Kadafi, CNT yafashe ubutegetsi bw’inzibacyuho ihabwa inshingano zo gushyiraho itegeko nshinga na guverinoma itari iy’agateganyo inshingano zayo zikaba zararangiye kuwa 8 Kanama 2012.

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Muamar Kadafi,ingabo za CNT Kadafi we yitaga ngo ni imbeba ubundi akavugako ari abahaze ibiyobyabwenge zagiye zigaragara mu bikorwa by’urugomo birimo no gucuruza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge no kunanirwa kugenzura imipaka ya Libiya.

Si ibyo gusa kuko zishinjwa no kutubahiriza uburenganzira bwa Kiremwa muntu.
Ingabo za CNT zatangiye imyivumbagatanyo nyuma y’ imyivumbagatanyo yabaye mu bindi bihugu bya Afurika igahirika ubutegetsi mu Misri na Tuniziya.Urugamba rwa CNT ntirwatinze cyane doreko rwageze i Tripoli ku itariki ya 20 Gashyantare 2011.

Hari agashya kabaye mu kwandika amazina ya Muamar Kadafi kuko byananiye benshi ku buryo nka Bibliotheque ya Sena ya USA yakoze urutonde rw’uburyo butandukanye abantu bagiye bandikamo amazina ya Kadafi aho habonetse uburyo 80 butandukanye bwo kwandika amazina ye.

Ibiro Ntaramakuru bya Associeted Preess ndetse n’ibya Xinha byo byabonye n’ubundi buryo butandukanye bwiyongera kuri ubwo 80 bwa Sena maze haba habonetse uryo bugera ku 112 bwo kwandika amazina ya Kadafi ndetse abantu bakaba banayasoma bitandukanye cyane cyane abatari abarabu.

JPEG - 60.8 kb
Nyakwigendera Col Mouammar Kadafi

Urebye nanjye uburyo nagiye nandika Kadafi bugiye butandukanye kubera ibitangazamakuru nagiye nifashisha buri kimwe cyiryandika uko kibyumva cyangwase uko kibishaka.

Uyu munsi turi ku itariki 02 Ugushyingo 2014, Kadafi akaba yarishwe ku itariki 20 Ukwakira 2011 saa 12 30 ku isaha ya Tripoli none imyaka ikaba ibaye itatu n’ibyumweru bibiri apfuye.

Ibihugu byose si ko byavuze rumwe ku rupfu rwe kuko hari abishimiye ko yapfuye ariko hari n’ababyamaganye kuko nka Perezida Fidele Castro wa Cuba na Hugo Chavez wa Venzuela babyamaganye. Ikindi umuntu atasiga inyuma ni uko umutungo wa Kadafi mbere y’urupfu rwe byavugwagako urengeje miliyari imwe y’Amadolari ya USA ubariyemo na Zahabu na Diyama ye.

Umugore wa Mauammar Kadafi yavuzeko agomba kugeza mu butabera abishe umugabo we ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga irimo ishami rya Loni rishinze kurengera uburenganzira bwa muntu ryavuzeko rizageza icyo kirego mu butabera.

Kuwa 24 10 2011 umukuru wa CNT na we yavuzeko uwishe Kadafi azagezwa imbere y’ubutabera kuko ntawamutumye kumwivugana ndetse bikavugwako hari n’andi makuru yatanze avugako itegeko ryahitanye Kadafi ryatanzwe ririvuye hanze ya Libya.Ku itariki ya 23. 10.2013 hari umuganga wasuzumye umurambo wa Kadafi avugako yazize isasu yarashwe ariko abari ku butegetsi bakaba bavugako yarashwe na we agerageza kwirengera arasa abamurwanya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 8/06/2017 saa 10:52

Non ababiwe baracakwiye
Kanda hano umusubize

NTAWIHEBA - 26/08/2017 saa 13:53

BAGOMBAKUVAMO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X