Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’iyegura rya ba gitifu ubu noneho inkundura igeze muri Dasso

Nyuma y’impindura yo kwegura kwa ba gitifu hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’ukwezi kwa 10/2016 ubu amakuru atugeraho ni uko hakurikiyeho abayobozi b’urwego rwa DASSO ku rwego rw’Akarere kuko kugeza ubu nta muyobozi wa Dasso mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo wahasanga kuko imyanya yabo irimo ababungirije.

Mu mujyi wa Kigali bamaze kwegura bose uko ari 3 nukuvuga umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

JPEG - 32.1 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisiime Nzaramba

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com yahawe n’abamwe mu bagize urwego rwa Dasso ariko batifuje ko imyirondoro yabo igaragara mu itangazamakuru, bavuze ko batazi ikihishe inyuma yo kwegura ku bayobozibabo dore ko hari na bamwe baba bacyeka ko ukwegura kwabo gufitanye isano na ruswa ishingiye ku myubakire y’akajagali ivugwa kuri bamwe mu ba Dasso.

Umwe mu bagize Dasso ukorera mu karere ka Nyarugenge yagize ati” kugeza ubu ntituzi icyatumye umuyobozi wacu yegura twagiye twumva ko yaba acyekwaho ruswa ikaba ariyo mpamvu yaba yaregujwe”

Hari andi makuru nayo twari twabwiwe na bamwe mu ba Dasso ko uwahoze ari umuyobozi wabo witwa Mugabo Edouard, yaba yaregujwe kubera ko acyekwaho ruswa.

Ikinyamakuru imirasire cyashatse kumenya ibivugwa n’aba ba Dasso maze umunyamakuru w’imirasire.com avugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba maze nawe yemeza ko Mugabo Edouard atakiri umukozi w’urwego rwa Dasso mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati” Nibyo koko Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge Mugabo Edouard ntakiri mu mirimo ye kuko yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite”
Ku kibazo cyuko byaba bivugwa ko yirukanywe mu kazi acyekwaho ruswa Mayor yavuze ko atari byo kuko mu ibaruwa bafite yanditse asaba kwegura ku bushake bwe.

Usibye kandi uyu muyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge bivugwa ko yegujwe, hari n’andi makuru avuga ko umuyobozi wa Dasso mu karere ka Kicukiro Haguma nawe yaba yaregujwe ku mpamvu zifite aho zihuriye na ruswa, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga kuri ayo makuru, Tuvugana n’umuyobozi w’Akarere Dr Nyirahabima Jeanne mu magambo make yabwiye umunyamakuru wa imirasire.com ko ayo makuru ari ukuri ko Haguma atakiri mu kazi ariko ahakana ko yaba yaregujwe kuko yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati” yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite, ikindi nuko iyo umuntu asezeye haba hari impamvu ibyo mbabwiye birahagije”

Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gasabo Ndirima Patrick mawe ntakiri muri uwo mwanya aho bivugwa ko yaba yarasezeye akajya gukomeza amasomo ye.

Mu bushakashasi buherutse gukorwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB cyerekanye ko urwego rwa Dasso rufitiwe ikizere n’abaturage ku kigero cya 86% usibye ko bamwe mubaturage bavuze ko iyo mibare babona ari myinshi dore ko hari n’abavuze ko urwego rwa Dasso rutari kurenza 20%.

JPEG - 56.2 kb
Mugabo Edouard wari umukuru wa Dasso mu karere ka Nyarugenge

Dore uko ubushakashatsi bwagaragaje, U bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bafitiye inzego z’umutekano icyizere gikomeye, aho igisirikare cy’u Rwanda cyizewe ku kigero cya 99%, Polisi y’u Rwanda ikaba yizewe ku kigero cya 97.4% naho urwego rw’uturere rushinzwe umutekano ruzwi nka DASSO rwo rukaba rufitiwe icyizere ku kigero cya 86.1%, hanyuma Inkeragutabara zo zikaba zizewe ku kigero cya 76.6%.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X