Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amafaranga y’ikiziriko muri Girinka imwe muri ruswa abaturage bashinja ubuyobozi

Nk’uko gahunda ya girinka y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yo koroza inka Abanyarwanda mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, hari abaturage bavuga ko hari abayobozi bamuvangira bityo uwari ukwiye guhabwa inka ntayibone ahubwo ikagenerwa uwatanze amafaranga yiswe ay’ikiziriko afatwa nka ruswa.

Ibi ngo bituma aba baturage babibonamo nka ruswa cyangwa icyenewabo kuburyo ngo babonye uburyo bakwigerera kuri perezida wa Repubulika bamugezaho icyo kibazo cy’abihaye kumuvangira.

Umwe mu baturange witwa Thomas Ngerageze wo mu karere ka Kayonza umurenge wa Nyamirama, ashinja zimwe mu nzego z’ibanze ko zahinduye umwimerere wa Girinka, aho zagenewe gutangirwa ubuntu ariko ubu mu duce tumwe na tumwe ukaba utayibona udatanze amafaranga y’ikiziriko.

Uyu musore ubwe avuga ko yari yahawe inka n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama ndetse yanageze mu rugo, ariko aho umuyobozi w’uwo murenge ahinduriwe hashize iminsi itaragera kuri itanu Veterineri arayimwaka azira ko atatanze ayo mafaranga y’ikiziriko.

Izina ry’ikiziriko rimaze kwamamara muri iyi gahunda ya girinka kuburyo Ngerageze we asanga ari ruswa yaje kuvangira gahunda y’umukuru w’igihugu wemeye guha abanyarwanda inka z’ubuntu none mu mayeri ubu zikaba zigurishwa.

Mukunzi Athanase,Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama aganira n’itangazamakuru yahakanye yivuye inyuma ko nta ruswa irangwa mu murenge ayoboye ndetse anavuga ko Ngerageze amuzi,ariko atazi ikibazo cye ariko ngo kuva akimenye agiye kugikurikirana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X