Monaco cosmetics

Kamonyi: Haravugwa itekenika mu myanya y’abakoze ibizamini byo kuba ba Gitifu b’imirenge

Mu karere ka Kamonyi haravugwa itekenika(uburiganya) mu bizamini byakozwe ku myanya yo kuba ba gitifu b’imirenge ariko ubuyobozi bw’Akarere bukabihakana buvuga ko nta muntu wakora ikizamini ataratanze ibyangombwa.

Intandaro y’iki kibazo ni uko bivugwa ko hari bamwe mu bakoze ikizamini cyo kuba Gitifu kandi bataragaragaye ku rutonde rwabasabye uwo mwanya.

JPEG - 85.7 kb
Bahizi Emmanuel umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi

Mu gihe bizwi ko iyo myanya y’akazi ishyizwe ku isoko mu bigo cyangwa ahantu hatandukanye hakenewe abakozi abayishaka bandika basaba ndetse bakuzuza ibisabwa, mu Karere ka Kamonyi haranugwanugwa itekenika(uburiganya) mu kuba bamwe mu bakoze ibizamini byanditse byo kumwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge batagaragara kuri Lisiti yasohowe n’Akarere.

Kubasabye ako kazi bikanavugwa ko hari bamwe baba batari bujuje ibisabwa byose.
Haba ku rutonde cyangwa Lisiti Akarere kasohoye igaragaraho abantu 511 haba ndetse n’urutonde rw’abantu 25 nta na hamwe amwe mu mazina yakoze ibizamini byanditse ndetse akabitsinda agaragara.

JPEG - 37.5 kb
Ibiro by’akarere ka Kamonyi

Bamwe bemeza ko bitumvikana uburyo umuntu ajya gukorana ikizamini n’abasabye uwo mwanya we atarabisabye. Bamwe bati keretse niba ari rya tekenika(uburiganya) tujya twumva, ahari bikaba bishingiye ku kimenyane, Ruswa cyangwa ubucuti n’izindi mpamvu tutamenya zituma umuntu yemererwa gukora ikizamini kandi bigaragara ko kuri lisiti y’abasabye uwo mwanya atariho.

Twashatse kumenya ibyiki kibazo kivugwa ku karere ka Kamonyi ariko inshuro zose twashatse kuvugisha Emmanuel Bahizi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi ntiyigeze yitaba telefone kuko yakupaga umunyamakuru ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyigize abusubiza, ariko amakuru yari yatangarije kimwe mu kinyamakuru cya hano mu Rwanda yavuze ko nta muntu wakora ikizamini ataratanze ibyangombwa ibyo byaba ari ukwibeshya.

Ashobora kuba yaratanze ibyangombwa ariko ntagaragare mu batoranijwe bemerewe, icyo gihe rero iyo yanditse ajurira ubuyobozi bw’akarere bubyigaho bukareba niba ubujurire bwe bwaba bufite ishingiro.”

Imwe mu mirenge idafite abanyamabanga nshingwabikorwa hakaba hashize igihe kitari gito, harimo umurenge wa Kayumbu, Karama, Kayenzi hamwe na Mugina.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X