Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Fc Barcelone yakubitiwe i Parc des Princes 4-0 muri 1/8 cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa yongereye amahirwe yo kugera muri 1/4 cya UEFA Champions League, ni nyuma yo gutsinda FC Barcelone yo muri Espagne ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa 1/8.

Uyu mukino ubanza wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Parc des Princes mu gihugu cy’u Bufaransa.

Paris Saint Germain yaburaga Thiago Silva na Thiago Motta, yihariye iminota myinshi mu gice cya mbere cy’umukino, binayihesha kubona ibitego bibiri mbere y’uko bajya kuruhuka.

Ku munota wa gatandatu w’umukino, Edinson Cavani yashoboraga gufungura amazamu ya Barcelone, ariko ntibyamukundira, ibi byaje no gusubira ku munota wa 10 ku mahirwe ya Angel Di Maria na Blaise Matuidi, bagorwa n’umuzamu Ter Stengen.

Ku munota wa 18 w’umukino, nyuma y’ikosa ryakorewe na Julian Draxler, PSG yabonye Coup-franc yatewe na Angel Di Maria wanizihizaga isabukuru y’amavuko uyu munsi, Ter Stengen akurikiza amaso umupira waganaga mu rushundura.

Barcelone yasatiriye PSG ishaka kwishyura, ariko Neymar asigaranye n’umunyezamu Trapp, umupira awuta hanze, mu gihe nyuma y’uko Julian Draxler yabuze igitego ku buryo bwari bwabazwe ku munota wa 33 n’ubwa Di Maria kuwa 38, Draxler yaje kandi gutsindira PSG igitego cya kabiri ku munota wa 40, ku mupira wari uvuye kuri Marco Verratti, bajya kuruhuka iyi kipe yo mu Bufaransa yakiniraga mu rugo iri imbere n’ibitego byayo 2-0.

Nyuma y’iminota 13 bavuye mu karuhuko, Angel Di Maria yongeye guca mu rihumye ba myugariro ba FC Barcelone, ayitsinda igitego cya gatatu mu gihe Edinson Cavani yatsinze igitego cya kane ku munota wa 72 w’umukino.

Barcelone yihariye iminota yari isigaye y’umukino, isatira bikomeye ikipe ya PSG, ishaka kugabanya ibitego, ariko ubwugarizi bw’abafaransa bwihagararaho, umukino urangira ari 4-0.

Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Kabiri, Benfica yatsinze Borussia Dortmund 1-0 cya Kostas Mitroglou.

Indi mikino ibanza ya 1/8 irakinwa kuri uyu wa Gatatu, aho Napoli irakirwa na Real Madrid mu gihe Bayern Munich irakina na Arsenal saa 21:45.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X