Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntabwo nahagaritse umuziki kugira ngo nkwepe Paccy na Young Grace-Ciney

Uwimana Aisha “Ciney”, umuhanzikazi uririmba mu njyana ya Hip Hop, nyuma y’igihe amaze atagaragara mu muziki yahishuye ko muri iyi minsi umwanya we yawuhariye akazi n’amasomo kurusha uko yawuharira umuziki.

Ibi Ciney yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com ,aho yashimangiye ko atigeze areka umuziki kugirango akwepe abandi bahanzi bakora injyana imwe aribo Young Grace na Paccy nk’uko benshi babivuga.

JPEG - 45.4 kb
Ciney uvuga ko atakwepye Paccy na Young Grace

Yagize ati”Paccy niwe wamfashije gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere , kuki namuhunga? Young Grace nawe yaje nyuma yange akora umuziki biremera, ariko ntibisobanura ko ariwe nahunze.”

Yakomeje avuga ko kuvanga umuziki n’ishuri akongeraho gukora akazi, ari ibintu biremereye ku buryo bishobora gutuma byose bitagenda neza bityo ahitamo kuba ahagaritse kwibanda cyane ku bikorwa by’umuziki agaha umwanya akazi kakamufasha kwiga neza.

Aha yatanze ingero avuga ko yaba Paccy yashatse gukora umuziki aniga,ariko ngo uko byamugendekeye birazwi, yewe na Young Grace byamugendekeye uko.Mu rwego rwo gukora umuziki neza rero ngo byatumye abanza kwiga no gukora akazi.

Ciney abajijwe igihe yitegura kugaruka neza mu muziki, yavuze ko ubu ari mu mwaka we wa nyuma wa kaminuza akanaboneraho kwemeza ko nyuma yo kumurika igitabo cye muri Nyakanga uyu mwaka azagarukana ingufu zidasanzwe zirenze kuri Ciney umenyerewe.

Ciney wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Ndabaga, Dogoni, Igire tuma bavuga, icyo avuga ni ugushimira abamufasha bose cyane cyane abafana be abasaba gukomeza kumuba hafi kandi akabizeza kutazabatenguha igihe cyose azaba ashoboye gukora.

Uyu muhanzikazi yagiye nshyira ku mugaragaro indirimbo zirakundwa, kandi yabonye n’ibihembo 2, kimwe ni icyo mu Rwanda cya “Diva Awards”, ikindi ni icyo ku rwego rw’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yaherewe i Goma.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X