Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame akabo kashobotse

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage akarere ka Ngoma kafashe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, uzabirengaho akazajya acibwa amande y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda (5 000frws).

Ni kimwe mu byemezo biherutse gufatirwa mu nteko y’inama njyanama y’akarere ka Ngoma kibanje guteza impaka, bitewe nuko kugeza ubu nta hantu hazwi hashyizweho hagenewe kunywera itabi.

Mu bihe bitandukanye abanywi b’itabi bo mu karere ka Ngoma bagiye bagaragaza ko badashobora kurireka kubera ko barinyoye kuva kera, ku buryo hari n’abarifata nk’umuti.Bamwe bagaragaza ko bitwararika kurinywa, bakirinda kurinywera mu ruhame kugira ngo bitangira ingaruka ku batarinywa.

Umugabo umwe wo mu murenge wa Kibungo (wifuje ko amazina ye agirwa ibanga), avuga ko yatangiye kunywa itabi kuva 1968 kugeza ubu nta munsi ushobora gushira atanyoye itabi.

Yagize ati “Itabi ryangize imbata, iyo naribuze ndahangayika n’ibiryo nshobora kubireka.Itabi ndarisaba nkarisaba n’umunyamahanga, kurinywa rero akenshi nditarura, niba nicaranye n’abantu batarinywa nkajya ku rhande, kugira ngo ntababangamira, ariko kurireka byo byarananiye.”

Mu karere ka Ngoma kandi hari abavuga ko nubwo batanywa itabi hari abanywi b’itabi badatinya kurinywera mu ruhame, mu nzira n’ahandi, bikabangamira cyane abatarinywa.

Banamwana Bernard, Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Ngoma, avuga ko abayobozi mu nzego zose z’ubuyobozi mu karere ka Ngoma basabwe kwigisha abaturage kwirinda kunywera itabi mu ruhame kuko bigira ingaruka ku buzima. Uzabirengaho azajya acibwa amande.

JPEG - 31.3 kb
Banamwana Bernard, Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Ngoma

Yagize ati “Kunywera itabi mu ruhame birabujijwe, kandi njyanama yafashe icyemezo cy’uko buri muyobozi asabwa gukangurira abanywi b’itabi kutarinywera mu ruhame.

Ni icyemezo kigamije kwibutsa abantu ko kunywera itabi mu ruhame ari ikosa, ku nyungu z’ubuzima bw’uwarinyoye n’uri iruhande rw’aho yarinywereye. Uzabirengaho akanywera itabi mu ruhame azacibwa amande y’ibihumbi 5.”

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima(OMS) ugaragaza ko umwotsi w’itabi ugira ingaruka ku muntu wese wawuhumutse yaba urinywa cyangwa utarinywa, bigatera indwara zirimo kanseri z’ibice bitandukanye by’umubiri nk’ibihaha n’indwara y’umutima.

Mu Rwanda ibikorwa byo kunywera itabi mu ruhame ndetse no kuryamamaza ntabwo byemewe, Gusa abatanywa itabi bo mu karere ka Ngoma bumvikana kenshi bavuga ko hakigaragara abarinywa ndetse rimwe na rimwe bakabikorera mu ruhame bikabagiraho ingaruka biturutse ku mwotsi waryo.

Si mu karere ka Ngoma gusa kuko ahenshi hirya no hino bikigaragara ngo mu mu nzira nyabagendwa, ahahurira abantu benshi nko muri Gare mu tubari mu isoko n’ahandi bityo Leta ikaba isabwa guhagurukira iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X