Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo guhabwa impano ku munsi wa Saint Valentin abasohokeye muri Monaco barahavuga imyato

Mu gihe Monaco Café,Bar&Restaurent isanzwe igaragaza itandukaniro n’izindi Restaurent noneho kuri uyu wa kabiri taliki 14 Gashyantare 2017, yongeye kugaragaza ko imaze kuba ubukombe aho abayigannye bahabwaga impano zitandukanye zirimo amavuta yo kwisiga.

Ubwo kuri uyu wa kabiri hizihizwaga umunsi w’abakundana muri Monaco Café abahasohokeye barahavuga imyato ko bahabonye serivisi(service) nziza hakaniyongeraho ko bahawe impano zitandukanye ku buntu.

Umwe mu bahasokeye witwa Murego, avuga ko ibyo ejo yaboneye muri Monaco Café nta handi yari yakabibonye, kuko we n’umukunzi we ubwo bageraga muri iyi bar yasanganijwe urugwiro ndetse atungurwa n’uko bahise bahabwa impano yamufashije kongera kurushaho kwigarurira umutima w’umukunzi we.

Yagize ati”Sinarinsanzwe nsohokera muri Monaco, ariko aho ngereyeyo ku munsi w’ejo nabonye ko aho hantu haje gukemura ibibazo bya serivisi mbi abakiliya (Clients) bakunze guhura na byo muri za restaurent”.

Yakomeje agira ati” Nkigerayo n’umukunzi wange, twakiranywe urugwiro, gusa naje gutungurwa n’impano twahawe yatumye nongera kwigarurira umutima w’umukunzi wanjye.”

Ubuyobozi bwa Monaco Café, Bar& Restaurent buvuga ko gutungura ababagana ari ibisanzwe no kubitaho, ariko ngo by’akarusho ku munsi w’abakundanye byari umwihariko kuko bagomba gushimisha abagenerwabikorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi.


Ndayishimiye Yves ushinzwe kugenzura itangwa rya Service muri Monaco avuga ko ari inshingano zabo kunezeza ababagana ariko by’umwihariko ku munsi w’abakundanye bikaba byarabaye akarusho ubwo abakundana bahabwaga impano ndetse bakanasusurutswa n’abahanzi batandukanye baririmba mu buryo bwa Caraoke.

JPEG - 207.2 kb
Ndayishimiye Yves ushinzwe kugenzura itangwa rya Service muri Monaco

Yagize ati” Hano turushaho kwishima iyo abatugana banezerewe,niyo mpamvu tugerageza kubitaho kuko baba baje bizeye ubushobozi bwacu.Ku munsi w’ejo wo byari umwihariko kuko twakiriye amakupule menshi (Couple) tukabagenera impano zitandukanye ziganjemo amavuta yo kwisiga.”

Si Ibyo gusa kuko muri Monaco baha rugari abana mu myidagaduro kuko ariho usanga ibyicungo byo ku rwego rwo hejuru, ibikinisho n’ibindi byinshi bibafasha mu bwisanzure.


Ndayishimiye Yves ushinzwe kugenzura itangwa rya Service muri Monaco
Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira.

Muri Restaurant ya Monaco cafe uhasanga amafunguro ateguranye ubuhanga kandi ari ku giciro buri wese yibonamo. Bar yaho uyisangamo inzoga z’amoko yose ndetse abahasohokeye bemeza ko bigoye ko wahabaza inzoga ngo uyihabure.

Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.


Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X