Monaco cosmetics

Malawi ntikozwa ibyo kohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Urukiko muri Malawi rwemeje ko umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside atazoherezwa mu Rwanda.
Aha umucamanza Patrick Chirwa avuga ko u Rwanda rutari mu bihugu bifitanye amasezerano na Malawi.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Nyasa Times, umwunganizi wa Leta Steven Kayira yavuze ko uru rubanza rushobora kugaruka mu rukiko, mu gihe gusa Leta ya Malawi n’u Rwanda byaba bigiranye amasezerano ndetse agashyirwa mu igazeti.

Malawi ivuga ko Murekezi akomeza gufungwa kubera ibindi byaha akurikiranweho byo kunyereza imisoro.

Hagati aho Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yagize ati “Turacyarimo gusesengura icyemezo cya Malawi, haraza kugira icyivugwa nyuma.”

Mu Gushyingo 2016, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwavugaga ko bwatangiye gukorana n’inzego zo mu gihugu cya Malawi kugira ngo Murekezi Vincent ukekwaho ibyaha bya Jenoside afatwe ashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje atangaza ko impapuro zo gufata Murekezi bwazitanze mu mwaka wa 2009, bwongera kuzitanga 2011.

Murekezi Vincent yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Gacaca rw’i Tumba muri Huye, aho yakatiwe gufungwa burundu .

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X