Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Minagri ntivuga rumwe n’abaturage kuri Made in Rwanda

Mu gihe hari bamwe mu baturage bifuza ko Made in Rwanda yagera no mu buhinzi n’ubworozi mu rwego rwo guhesha agaciro iby’iwacu aho gukomeza bakangurirwa korora inka za kijyambere no guhinga bakoresheje ifumbire mvaruganda , bagakangurirwa korora inka za Kinyarwanda ndetse no gukoresha ifumbire y’imborera kuko basanga aribyo byarushaho guhesha agaciro umwuga wabo w’ubuhinzi n’ubworozi.

Kuri ki kibazo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kuba abaturage bakangurirwa korora inka za kijyambere no guhinga bakoresheje imbuto mvamahanga byose biri mu nyungu z’abaturage.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa imirasire.com bavuze ko batiyumvisha uburyo bahora bakangurirwa korora inka za kijyambere izo benshi bita inka (z’inzugu) ndetse bakanasabwa ko bakoresha ifumbire mvaruganda aho gukoresha ifumbire y’imborera.

JPEG - 18.6 kb
Ange Soubirous Tambineza ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minagri

Mu byukuri ibihingwa bifite ifumbire mvaruganda ntabwo bigira icyanga ndetse n’umukamo w’inka za kijyambere nawo usibye ubwinshi bwawo usanga amata yaho atandukanye n’amata y’inka za Kinyarwanda.

Umwe mu bahinzi yagize ati’ mu byukuri iyo unyweye amata yizi nka za kijyambere usanga ntamwimerere afite aho usanga ameze nkaho bashyizemo amazi, mu gihe iyo unyweye amata y’inka za Kinyarwanda usanga afite umwimerere.

ikindi nano uzarebe iyo wakoresheje mu murima ifumbire mvaruganda uzasanga ibyo bihingwa nabyo ntaburyohe bifite, uzarebe urugero ibirayi by’iki gihe uzanga mu byukuri iyo ubiriye wagirango n’ibikatsi uriho uhekenya.

Ibi kandi bishimangirwa n’uyu muhinzi wakoze ubushakashatsi ku buhinzi , Yagize ati “Nakoze ubushakashatsi bamaze kuduha ibishyimbo mbihinga mu mirima itandukanye, umwe avanga ifumbire y’imborera na mvaruganda ahandi nkoresha imborera gusa, burya biratandukanye haba ku cyanga no kwera yewe no kwita ku butaka”.

Uyu muhinzi yakomeje avuga ko amaze gusarura bya bishyimbo byafumbijwe ifumbire y’imborera ihagije byaneze cyane yagiye kubiteka bigashya nyuma y’igihe kinini kandi bifite uburyohe, mu gihe ibyafumbijwe mvaruganda ngo abiteka bigashya mu gihe gito; kitarenze isaha imwe kandi nta cyanga bifite ku buryo hari ibishya bigashanguka bikaba nk’isombe kubera kubiteka mu gihe cy’isaha n’igice”.

Uru rugero rutangwa nuyu muhinzi rwiyongeraho no kuba yarahinze imyembe ayifumbiza ifumbire mvaruganda ngo iza ari minini ariko nta buryohe mu gihe ufumbije ifumbire y’imborera ngo usanga ifite uburyohe.

Tumaze kumva ibivugwa na bamwe mu bahinzi bagaragaza nkimbogamizi kuba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itabakangurira gukoresha iby’iwacu Made in Rwanda mu by’ubuhinzi.

Twashatse kumenya icyo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibivugaho maze tuvugana Ange Soubirous Tambineza,umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho avuga ko ibyo minisiteri ikora ibikora mu nyungu z’abanyarwanda kandi ikindi biterwa n’imyumvire y’abaturage

Yagize ati” mu byukuri ibivugwa n’abaturage yuko twagakoresheje iby’iwacu Made in Rwanda n’ubusanzwe niko bimeze kuko ari bwo bworozi bw’inka za kijyambere zororerwa mu Rwanda kandi ibikorwa byose bikorwa dushingiye ku nyungu rusange z’abaturage”.

Aha yatanze urugero yuko aho kuba ufite inka nta musaruro iguha ngo nuko ureba amahembe yayo n’ubwiza bwayo ntacyo byaba bimaze, niyo mpamvu harebwa inyungu rusange ku baturage mu rwego rw’iterambere ry’umuturage.

Ikindi kuba hari abavuga ngo ibihingwa bikoreshjwe ifumbire mvaruganda nta cyanga bifite, ibyo ni imyumvire kuko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bwerekane ko ibihingwa byafumbijwe ifumbire mvaruganda nta cyanga bufite, ibyo ni imyumvire y’abaturage.

Ibi Ange Soubirous Tambineza atangaza bitandukanye n’ukuri kuko mu myaka 2 ishize abari abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi batangaje icyihutirwa atari uburyohe ahubwo ari ukwihaza mu biribwa.

Charles Murekezi wari ushinzwe ibijyanye n’amafumbire muri Minagri yemereye abanyamakuru ko amafumbire mvaruganda atuma ibyo kurya bitaryoha naho Innocent Musabyimana wari umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri yavuze ko intego ya Minagri ari uko abaturage babona ibyo kurya bihagije naho uburyohe bukazaza nyuma baramaze kwihaza mu biribwa

Mu Rwanda ifumbire mvaruganda ikoreshwa iri hagati ya toni 4 na 7 ku mwaka mu gihe mu bindi bihugu barenza toni 50.

Uwahoze ari umukuru wa Loni Koffi Annan, mu 2008 yavuze ko Afurika idashobora kwihaza ku biribwa mu gihe byibura itari ku kigero cyo gukoresha ifumbire mvaruganda ya toni 50 ku mwaka.

Naho mu bworozi, Mu Rwanda bamwe mu borozi bakunze korora inka nyarwanda(race locale) zirangwa n’amahembe maremare n’umusaruro muke. Nyamara hari andi moko y’inka za kijyambere Leta yashyizemo ingufu ngo yororwe mu Rwanda.

Ayo ni Frisonne, Burun Suisse, Jersey na Sahiwal. Muri aya moko Frisonne na Brun Suisse nizo zitanga umukamo mwinshi ku buryo inka 1 ishobora gukamwa litiro 35 ku munsi nyamara inyarwanda yorowe neza yo ikaba itarenza litiro 5 ku munsi.

Bagabo john

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X