Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Pedro Someone yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ’Umugore mwiza’

Umuhanzi Nyarwanda ukora mu njyana zitandukanye ariko ubu akaba yibanda kuri gakondo, Pedro Someone akomeje gushyira mu bikorwa ibyo yigiye mu itorero,nyuma yo gushyira hanze indirimbo ibyinitse mu njyana Nyarwanda mu buryo bw’amajwi, ubu noneho yamaze kuyikorera n’amashusho.

Iyi ndirimbo yise Umugore mwiza yayikoze nyuma yo kuva mu itorero ry’igihugu I Nkumba,aho yahise agira igitekerezo cyo gushyira mu ngiro bimwe mubyo bigiyeyo, bituma ayoboka injyana gakondo mu rwego rwo guha agaciro umuco w’u Rwanda.

JPEG - 42.1 kb
Pedro Someone wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye "Umugore mwiza

Uyu muhanzi avuga ko aya mashusho yizeye ko yakiranywa neza n’abakunzi be bari bayategereje ari benshi nkuko babimusabye nyuma yo kumva iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho.

Pedro Someone akomeza atangaza ko iyi miririmbire ye izamufasha kwakirwa neza muri sosiyete ndetse ngo mu gihe azajya akandagira ku rubyiniro ntibizajya bimusaba gusaba abafana gushyira amaboko hejuru nk’uko bisanzwe bigenda ku bahanzi, ahubwo iyo ndirimbo ubwayo izajya ituma bayazamura atarinze abibabwira.

Pedro ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu gihe haherutse gutangazwa umushinga w’uko abahanzi bazajya bishyura amaradiyo kugira ngo indirimbo zabo zicurangwe.Ku ruhande rw’uyu muhanzi we ngo asanga icyo gitekerezo ari inyamibwa kuko yiteguye kwishyura nta mananiza.

ibi aba abihuje n’abamwe mu bandi bahanzi barimo Mico The Best bivugwa ko yamaze kwishyura bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

Izindi ngamba uyu musore afite, ni uko mu minsi ya vuba agiye gutangira gukorera ibitaramo mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kwegereza abakunzi be ibihangano no gukomeza kwimakaza indangagaciro na kirazira.

Pedro ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nka Impungege yakoranye n’umuraperi P-Fla,umukobwa mwiza yakoranye na Ama G the Black n’izindi.uretse iyi amashusho yashyize hanze, ashimangira ko agiye gukora izindi ndirimbo ziganjemo umuco nyarwanda ndetse akazajya yihutira gukora amashusho byanashoboka agasohokera rimwe n’amajwi.

Reba amashusho y’indirimbo Umugore mwiza

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X