Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

UEFA CL: Arsenal yasebeye mu Budage, Real Madrid yihagararaho mu rugo

Amakipe ya Bayern Munich na Real Madrid yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League, abona intsinzi zishobora kuyafasha gukomeza muri 1/4.

Kuri uyu wa Gatatu, Bayern Munich yari yakiriye Arsenal mu Budage, kuri Arianz Arena, iyitsinda ibitego 5-1 mu gihe Real Madrid bari bakiriye Napoli muri Espagne kuri Santiago Barnabeu, yitwara neza itsinda ibitego 3-1.

Mu Budage, Bayern Munich yakiniraga mu rugo, yatangiye yiharira umukino ndetse ibona uburyo butandukanye, ariko umuzamu David Ospina wari wagiriwe icyizere cyo kubanzamo akabyitwaramo neza.

Nyuma yo guhusha uburyo bwa mbere, Arjen Robben yafunguye amazamu ya Arsenal ku munota wa 11 w’umukino, acenze ba myugariro babiri ba Arsenal, arekura umuzinga w’ishoti, maze Ospina ntiyabasha kuwugarura.

Arjen Robben wari wazengereje ba myugaruriro ba Arsenal

JPEG - 28.6 kb
Roben amaze gutsinda igitego cya mbere

Bayern Munich yashoboraga kubona igitego cya kabiri nabwo ku buryo bubiri bundi bwageragejwe na Robben ndetse n’ubwa Robert Lewandowski, ariko Arsenal iza kuzamukira kuri aya mahirwe yapfushijwe ubusa na Bayern Munich, nayo itangira kubasatira.

Nyuma y’uko Sanchez yari amaze kugushwa inyuma y’urubuga rw’amahina na Hummels, coup-franc yatewe na Ozil, umupira ugakurwamo na Manuel Nueur, Arsenal yabonye penaliti ku munota wa 28, ku ikosa Lewandowski yakoreye kuri Sanchez, maze ayiteye umuzamu Nueur awukuramo, ariko Sanchez awusubizamo, biba 1-1.


Arsenal yashoboraga kubona igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko, uburyo Ozil yabonye asigaranye na Manuel Nueur, umupira arawumushota, ugarukira ba myugariro ba Bayern Munich.

Nubwo Arsenal yagarutse mu gice cya kabiri isa n’ishaka gusatira, icyizere cyayo cyaje kuyoyoka ubwo Koscielny yavunikaga agasimburwa na Gabriel Paulista, ndetse ku munota wa 53 Lewandowski abatsinda igitego cya kabiri, ku mupira wahinduwe na Arjen Robben.

Bayern Munich yaje gushyiramo gitego cya gatatu n’icya kane, byombi byatsinzwe na Thiago Alcantara ku munota wa 56 n’uwa 63 mu gihe Thomas Muller winjiye asimbuye Lewandowski ku munota wa 88 w’umukino, yatsinze igitego cya gatanu cya Bayern Munich nyuma y’iminota itatu gusa yinjiye mu kibuga, ku mupira mwiza yahawe na Alcantara.

JPEG - 36.7 kb
Thiago Alcantara watsinze ibitego ku munota wa 56 n’uwa 63

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Real Madrid yakiriye Napoli iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino ubanza wa 1/8.

Lorenzo Insigne yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Napoli ku munota wa 8 gusa, igitego cyishyuwe na Karim Benzema ku munota wa 19, Toni Kroos atsinda icya kabiri ku munota wa 49 mu gihe Casemiro yatsindiye Madrid igitego cya gatatu ku munota wa 54 w’umukino.

Indi mikino ine ya 1/8 izaba mu cyumweru gitaha mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe mu byumweru bibiri bya mbere byo mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2017.

JPEG - 17.8 kb
Wenger n’abari bari aho bumiwe bifata ku munwa

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X