Monaco cosmetics

Guverineri Kazaire aratunga agatoki abagorozi bakora amasengesho atemewe

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwagaragaje ko hari abantu bagomesha abaturage biganjemo urubyiruko, aho usanga umwanya wose bakagombye gukora bawumara mu masengesho akenshi bakorera hirya no hino mu misozi, mu buvumo n’ahandi.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Kazaire Judith, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gukurikirana iki kibazo, abasenga bagasenga ariko nanone bigakorwa bitabangamiye gahunda zifasha abaturage kwihuta mu iterambere, kandi bikanakorerwa ahantu hazwi, hadashobora guteza ibibazo ku mutekano wabo ndetse n’uwandi baturage muri rusange.

JPEG - 49.4 kb
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba ,Kazaire Judith

Yagize ati “Hari ikibazo twifuza ko abafatanyabikorwa bacu bo mu madini badufasha, hari abantu badutse bitwa abagorozi, abo bagorozi baragenda bagafata abantu by’umwihariko urubyiruko bakagenda bakabajyana ahantu mu ishyamba ngo bagiye gusenga, bakamarayo igihe.

Ubundi rwose turi igihugu gisenga kandi n’insengero zirakora neza zikorera mu mucyo, turasaba ko ahari ibyo bikorwa byahagarara, kuko ntabwo byemewe. Nkatwe abayobozi twafashe ingamba kandi ni mwe muzishyira mu bikorwa.”

Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku gusenga muri ubu buryo, aha bamwe bagaragaza ibyiza byabyo, mu gihe hari n’abandi bagaragaza ko bidakwiye. Hari abavuga ko abajya gusengera mu mashyamba atazi niba bazi ijambo ry’Imana kuko Imana iba hose, kuko n’uwashaka kwihererana n’Imana ye, yabikorera no mu rugo iwe.”

PNG - 429 kb
Abagorozi iyo bari gusengera mu mashyamba

Ku rundi ruhande ariko hari abemera ko banahafashirizwa nanone ku kibazo cy’umutekano cyo biba bikomeye kuko ntiwamenya abo musengana ibyo batekereza, ndetse hari n’abantu bakurizamo ubunebwe ntibashake gukora bakihorera mu masengesho kandi ijambo ry’Imana ritubwira ngo udakora ntakarye.”

Nyuma y’aho haciriwe ibyumba by’amasengesho byaberaga mu ngo, ndetse n’amashuri yigishaga inyigisho za kiyisilamu amenshi nayo yakoreraga mu ngo z’abantu, kuri ubu ubuyobozi buhangayikishijwe n’abantu birirwa basengera mu mashyamba no ku misozi, aho aba bantu bemeza ko baba baje gutura Imana ibibazo byabo.

Si mu burasirazuba gusa kuko hari n’ahandi bitaracika, aho usanga hari isengesho rizwi nka buracyeye usanga ribera mu ngo ndetse aho ho ribera hakaba hakorerwa n’amasengesho akenshi aho kujya gushaka ikibatunga ugasanga bavuga ko Imana iribubasubirize muri ibyo byumba.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bayisabe jean bosc - 29/09/2017 saa 16:38

benedata nimwuhangane mutwayeukuri
Kanda hano umusubize

DANIEL NIYIBIZI - 8/07/2017 saa 10:09

IBYO SIBO BABIKORA BONYINE AHUBWO NA ADEPR BOSE BARI MUBUJIJI NTIBAZI KO UMUNTU ATARAVUGA IJAMBO IMANA IBA YARIMENYE KAR
Kanda hano umusubize

bayisabe jean bosc - 29/09/2017 saa 16:32

yemwe nayesuyajemeisintibamwera kandingo amateka arikwisubursmo nawese ngontsnsengero "
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X