Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uganda: Igipolisi cya Uganda cyibasiwe n’umwanda

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily monitor aravuga ko Polisi ya Uganda yatangaje ko ibigo bibiri bya polisi bicumbikiye abapolisi ibihumbi 15 bitazahabwa amazi n’ ikigo cya Uganda gishinzwe kuyatunganya no kuyakwirakwiza (NWSC) kugeza bakosoye icyo polisi ya Uganda yise ikinyabupfura gike kiranga abo bapolisi.

Ibyo bigo bivugwamo abapolisi badafite ikinyabupfura ni icya Naguru na Nsambya byombi byo mu mujyi wa Kampala. Polisi yatangaje ko nta mazi bizahabwa mu gihe n’ ubundi byari bimaze ibyumweru bibiri nta mazi bifite. Kumara iyi minsi yose nta mazi byatewe n’ uko ayo bari baguriwe yashize mbere y’ igihe cyari giteganyijwe.

Andrew Felix Kaweesi umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yavuze ko impamvu ibi bigo bitazahabwa amazi meza ari uko byagiye biyihera abaturage bakayakoresha muri gahunda zabo , bigatuma fagitire iba nini cyane.

JPEG - 20.1 kb
Andrew Felix Kaweesi umuvugizi wa Polisi ya Uganda

Yagize ati “Abapolisi bagomba kugira ikinyabupfura, ibinamba byose byegereye biriya bigo byogesha amazi ya polisi. Twashyizeho uburyo kwishyura mbere tubishyurira amazi ahagije.”

Kuva mu byumweru bibiri bishize ubwo amazi aba bapolisi bari baraguriwe yashiraga barimo kuvoma amazi yanduye.

Iki kinyamakuru Daily monitor gikomeza kivuga ko ubwo cyasuraga ibi bigo bya polisi bimaze ibyumweru bibiri bidafite amazi meza byahasanze umunuko uteye ubwoba uva mu misarane imaze igihe ifunze kubera kutagira amazi.

Andrew Felix Kaweesi, yavuze ko n’ umuriro bagiye kujya bawubishyurira mbere kugira ngo bahangane n’ ikoreshwa nabi ryawo.

Biteganyijwe ko aba bapolisi bazongera kuhabwa amazi ari uko ukwezi kwashize.
Police ya Uganda yishyura miliyari 22 z’ amashilingi ku muriro na miliyari 7 na miliyoni 455 z’ amashilingi ku mazi.

Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi y’ iki gihugu yagiriye polisi inama yo kujya bishyura mbere amazi n’ umuriro kugira ngo bagabanye ingengo y’ imari ikoreshwa mu kwishyura amazi n’ umuriro.

Andrew Felix Kaweesi avuga ko kwima abapolisi amazi bizatuma ay’ ubutaha bayacunga neza bigendanye no kugira ikinyabupfura.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X