Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Bamwe mu basirimu ntibemera ko batazi gusoma, kwandika no kubara

Abakire bo mu mujyi wa Muhanga batazi gusoma no kwandika ntibitabira kujya mu masomero ngo bigishwe baracyihishahisha bikanabatera ipfunwe kuba babigaragaza ngo bigishwe. ,Ibi bikaba biteye impungenge z’uko aba bifite batazi no gusoma no kubara kuko byabafasha gucunga ibyo batunze nk’uko byaragarutsweho n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga,umuco n’urubyiruko mu nteko ishingamategeko ubwo basuraga aka karere.

Aba badepite nyuma yo kungurana ibitekerezo nabashinzwe uburezi mu karere ka Muhanga babwiwe ko abasirimu bakorera mu mujyi wa Muhanga batarumva akamaro kugana amashuli y’abakuze (amasomero)yigisha kwandika,gusoma no kubara nkinzitizi zugarije abatazi gusoma ariko bakuze banafite imitungo kuko batagana bene aya mashuli.

JPEG - 35.2 kb
Bamwe mu badepite n’abayobozi b’akarere ka Muhanga muri rimwe mu isomero ry’abakuze bari basuye

Umuyobozi w’iyi komisiyo akaba ari honorabure depite Agnes MUKAZIBERA akaba avugako bidakwiye ko bagira ipfunwe bagakwiye kugana aya mashuli bakunguka ubumenyi buzabafasha gukomeza kwiteza imbere mu mirimo yabo ya buri wese.

Yagize ati"burya ufite indwara arayirata kandi kubihisha si byiza kuko ni uguhisha ubujiji muri wowe ukazanajyana nabwo bitari bikwiye ukajya ubaza ngo hariya handitse ngo iki kandi wakagombye kuhisomera nkumusirimu, cyangwa ukagura ibyarangije igihe bikagutera indwara runaka zituruka kuri ubwo bujiji bwo kutamenya gusoma kubara no kwandika burya banashaka ababigishiriza mu ngo zabo ariko bakunguka ubwo bumenyi "
Umukozi ushinzwe amashuli y’inshuke ndetse n’amasomero y’abakuze mu karere ka Muhanga Ntagwabira Emilien avuga ko aba bantu bifite batazi gusoma banga kuza kwiga kandi bibafiteye akamaro kuko ufite ubumenyi ntayoba.

Yagize ati" Dufite impungenge zuko hari abantu bo mu mujyi wa Muhanga batemera ko batazi gusoma,kubara no kwandika bakabihisha ngo abandi batabasuzugura ariko si byiza bagomba kumenya ko aribo baba bigirira nabi cyane burya ubumenyi burakuyobora".

Mukashyaka Eularie wize muri aya masomero y’abakuze mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gitarama avugako ubu atayoba ari mu rugendo yamenye gusoma no kubara abikesha isomero ryabakuze bacikanwe no kwiga.

Yagize ati"mbere yuko nza aha sinarinzi gusoma ariko ubu njya mu rugendo nkasoma ibyapa simbe nayoba kuko namenye gusoma, mbere yuko nigishwa nigeze kujya gusaba serivisi ariko nsanga umuyobozi adahari yabyanditse ku muryango ko ataboneka ndicara ndahirirwa ariko ubu nsanze yahanditse nabisoma nkabimenya nkataha nkajya mu tundi turimo".

JPEG - 35.4 kb
Depite Mukazibera Agnes imbere mu isomero ry’abakuze

Bucyana Ibrahim we avugako yatewe agahinda no kuba yari umusirikare ariko kubera kutamenya gusoma no kwandika agasezererwa akavuga ko yababaye ndetse akavugako byatumye aza kwiga ngo amenye gusoma no kwandika atibagiwe no kabara.

Yagize ati"rwose nakundaga igisirikare kiranyirukana kubera kutamenya gusoma no kwandika birambabaza mbura aho najya kwiga nkibaza niba nzajya mu ishuli nkigana nabana banjye bikanyobera ariko iri shuli ryaramfashije cyane maze kuhigira byinshi cyane bitandukanye kuko nzi kwandika neza cyane no kubara".

Ubusanzwe aka karere ka Muhanga gafite amasomero yabakuze asaga 60 akaba yigirwamo abakuze barenga ibihumbi bitatu(3000)bigishwa gusoma ,kwandika no kubara ariko uyu mubare ukaba ukiri muto bitewe nabagana aya masomero ndetse bakifuza ko aya masomero ataharirwa abigitsina gore gusa nabagabo bakangurirwa kuyagana kuko abasaga igihumbi nibo bayaganywe mu gihe abagabo batarenga igihumbi kugeza ubu.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X