Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abafana ba Rayon Sports bagizwe abere

Mu 2014 ubwo Rayon Sports yakinaga na AS Kigali kuri Stade Amahoro mu mukino wa shampiyona, abafana bateje imvururu bangiza bimwe mu bikoresho byo kuri stade ndetse banangiza imodoka y’umusifuzi w’uyu mukino, bahangana n’abashinzwe umutekano.

Ibi byatumye abashinjwa uruhare muri izi mvururu bajyanwa mu nkiko ngo bisobanure kuri ibi byaha baregwa.

JPEG - 26.5 kb
Urutonde rw’abaregwaga

Ku ikubitiro urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rubisabwe n’Ubushinjacyaha kuwa 18 Mutarama aho bwifuje ko abashinjwa bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu ndetse buri wese agacibwa amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uru rubanza rwasubukuye kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017 aba baregwa urukiko rwabagize abere nkuko twabitangarijwe n’umwunganizi mu by’amategeko, Bayisabe Irenée.

JPEG - 65.4 kb
Muhawenimana J.Claude uwambaye ikoti Perezida w’abafana ba Rayon Sports arikumwe na Me Bayisabe Irenee

Yagize ati: “Mu rubanza rwari rukurikiranywemo abafana ba Rayon Sports na Perezida wabo Claude Muhawenimana bagizwe abere kubyaha bari bakurikiranyweho birimo guteza umutekano muke ku kibuga, kwangiza imodoka y’umusifuzi no kurwanya abashinzwe umutekano bose bagizwe abere.”

Tubibutse ko nyuma y’izi mvururu bamwe mu bafana babujijwe kongera kugera ku kibuga cy’umupira w’amaguru ndetse n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael hamwe n’Umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier bahagarikwa imikino umunani.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaciye amande angana n’amafaranga y’u Rwanda 200000 aba bagabo bombi.

Umukinnyi Amiss Cedric byavugwaga ko ari we wateje kutumvikana mu kibuga yahagaritswe imikino itandatu acibwa amande y’amafaranga 50000 naho umukuru w’abafana ba Rayon Sports Muhayimana Claude agirwa umwere.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X