Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Muri Wasafi Diamond twakubitanye gutyo gusa ariko ntiyansuhuje-Oda Paccy

Umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop Oda Paccy nyuma y’igihe gito ari muri Tanzania aho yari yaragiye gukore indirimbo ye yise No Body, mu minsi ishize nibwo yagarutse mu Rwanda ariko agahamya ko mu minsi yamazeyo yagiye akubitana n’umuhanzi Diamond Platnumz ariko ntiyamusuhuje.

Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yageraga muri Studio ya Wasafi Records yatangiye kumenyana n’abahanzi batandukanye ndetse akorana ibiganiro n’abanyamakuru ishuro zirenga eshatu,ariko ntiyagize amahirwe yo kwicarana na Diamond ngo basuhuzanye bakubitanaga gutyo gutyo gusa.

Paccy uherutse guhamya ko mu gihugu cya Tanzania nta we uzi indirimbo z’abahanzi nyarwanda uretse Alpha Rwirangira, avuga ko kuri ubu yirinze guhita agira umuhanzi wo muri icyo gihugu akorana nawe indirimbo kuko ngo bituma abafasha kumenyekana aho kugirango abe ari we bifasha kuzamura izina rye.

Gusa atangaza ibi ariko anafite indi mishinga irimo n’indirimbo azakorana n’abandi bahanzi bakomeye muri iki gihugu ariko agashaka uko azimenyekanisha byihuse, akaba yarabanje kugaruka mu Rwanda hanyuma akazasubirayo vuba akabona kuyisubukura, kandi akizeza abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange ko bizageza umuziki we ku yindi ntera.

Indirimbo “No Body” y’uyu muhanzikazi avuga ko yakoreye muri Studio ya Wasafi ya Diamond, ni indirimbo ikoranye ubuhanga ariko benshi bari mu rujijo bibaza impamvu mu ndirimbo ye hatumvikanamo akarango ka wasafi gasanzwe kumvikana mu ndirimbo zitandukanye zakorewe muri iyi studio.

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Paccy ni umuhanzikazi ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda kuva ku ndirimbo ye yise “Ese Nzapfa” yamenyekaniyeho, n’izindi zitandukanye hakiyongeraho na No Body yakorewe muri Wasafi Records.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

minani muhile - 13/08/2017 saa 03:00

wenda haribyo mwapfuye
Kanda hano umusubize

Ntihemuka Raju - 22/06/2017 saa 02:06

Kbs Sukumwirengagiza Ahubwo Nuk Aba Ahze Cyane. Nonese Bishoboka Ute Kowakirengagiza Umuntu Urimuri Billo Yawe? Kbs Ntabwo Yamwirengagije.
Kanda hano umusubize

Schadrack - 8/10/2017 saa 02:18

Reka kuvuga ko atari ukumwirengagiza kuko benshi mu bahanzi iyo bamaze kwubaka izina kuburyo bugaragara ntaba acyegyera abo bacyizamuka sha.
Kanda hano umusubize

- 12/05/2017 saa 08:14

NON ARIKO DIAMOND PLATNUMZ YOB YANKIYE IK KUMUSUHUZ ES YAR YAGIZ VYINSH BIMUGORA?
Kanda hano umusubize

minani muhile - 13/08/2017 saa 02:59

wenda haribyo mwapfuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X