Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Singishaka kuvuga ku bya Stone church- Bull Dogg

Nkuko byasakaye mu gihe cyashize ko Jay Polly atagikorana na bagenzi be aribo Bull Dogg, Green P, Fireman bari bagize itsinda rya Tuff Gang bigumuyeho ryakunzwe n’abatari bake mu Rwanda cyane cyane abakunzi b’injyana ya Hiphop, iryo bashinze rikomekeje kuburirwa irengero.

Aba bahanzi uko ari batatu bahise batangaza ko batakiri aba Tuff Gangs ahubwo bashinze irindi tsinda bise ‘Stone Church’ bongeramo n’abandi basore mu rwego rwo kuryongerera ingufu, ariko kugeza ubu ntiryumvikana nkuko ryari ryitezwe mu bakunzi baba bahanzi ndetse na banyiraryo ntibashaka kugira icyo barivugaho.

Iyo ugiye kureba usanga kuva ryashingwa nta gikorwa kigaragara ryagezeho mu gihe bari batangaje ko Jay polly yirengagije inyungu z’itsinda rya Tuff Gangs ahubwo akita ku nyungu ze bagahitamo kumwiyomoraho kugirango bakore icyo bahuriyeho cyabateza imbere ariko kugeza ubu urebye nk’indirimbo iyi bise Stone Church yakoze nyuma y’imigabo n’imigambi bari biyemeje ntizirenze harimo ‘Ndakuzi’, imirimo ndi Nigga’ kandi nazo ntizarenze umutaru nkizo bakoze mbere nka Kwicuma, Gereza, n’izindi…… ahubwo usanga buri muhanzi ugize iri tsinda yitaye ku bikorwa bye cyane akirengagiza icyo bahuriyeho ibi bigatuma hari bamwe baryamirwa bakagenda basubira n’inyuma.

Mu gushaka kumenya ukuri neza ndetse niba iri tsinda rikiriho cyangwa se niba ryarasenyutse buri wese akaba yarahisemo kwirwariza cyangwa se niba nabo byarabananiye kumvikana hagati yabo, tuvugana na Bull Dogg umwe mu bashinze iri tsinda asubiza ko atagishaka kugira icyo avuga kuri ‘Stone Church’ asa n’uca amarenga ko iri tsinda ritakibaho.

JPEG - 27.2 kb
Bull Dog usa n’uwahombewe na Stony Church

Yagize ati: “umva mbabarira wa mugabo we rwose singishaka kuvuga kubijyanye na Stone Church”.

Ibi bikaba byaciye amarenga ko iri tsinda ritagikora ahubwo buri wese yihugiyeho.
Tumubajije icyo we ahugiyeho ku giti cye Bull Dogg mu magambo akakaye bisa nkaho Stone Church ishobora kuba yaramubereye igihombo kuri we ikamera nka baringa

Yagize ati: “ Nta makuru mfite yo gutangaza muri iyi minsi nzayabaha maze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo maze iminsi nshyize hanze mu buryo bw’amajwi nzahita mboneraho no kubabwira byinshi byerekeranye na Stone Church.

Iyi stony church ikaba yari igizwe na Bull Dogg, Green P, Jay-c, Nicky Breezy , Young Tone na Fireman we weruye kumugaragaro ko atakibarizwamo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X