Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Pascal Nyamurinda yatorewe kuba Mayor mushya w’Umujyi wa Kigali

Abagize inama Njyanama y’umujyi wa Kigali n’abagize Inama Njyanama z’uturere tuwugize bamaze gutora, Pascal NYAMIRINDA wari umuyobozi w’Umushinga w’Indangamuntu mu Rwanda (NIDA/National ID Agency) niwe utorewe kuba umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali. Aje gusimbura Monique Mukaruriza uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka muri Zambia.

Pascal NYAMURINDA atowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore bari bahanganye. Akaba yanahise arahirira iyi mirimo.

Meya w’umujyi wa Kigali atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize Inama Njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali na Bureau z’Inama Njyanama z’imirenge iri mu mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe abagize Inama Njyanama y’Umujyi ari nayo Nteko itora ni 214.

Kuri listi y’abitabiriye itora rya none, ryatangiye hamaze kwiyandikisha 196 ari nabo batoye. Uyoboye uyu muhango avuga ko itora rikorwa iyo nibura habonetse 1/2, kandi kikaba gihari buzuye.

Mu gutanga candidature, umwe mu bajyanama yahise yamamaza Nyamurinda Pascal, avuga ko baziranye ko bakoranye arangwa no gukunda umurimo. Akavuga ko bimwe mu bimuranga ari ugutanga serivisi zinoze kuko yajyaga abashishikariza kwakira ababagana nk’ababyeyi babo.

Avuga ko akurikike intego z’umujyi wa Kigali zirimo isuku, umutekano n’umurimo unoze ahamya adashidikanya ko Nyamurinda yafasha abatuye Kigali kuzigeraho.

Nyamurinda w’imyaka 53, yavuze ko kugeza ku italiki ya 03 Gashyantare yari umuyobozi wa NIDA mbere akaba yarayoboye umushinga wabyaye iki kigo. Akaba yarabaye umudeplomate mu muryango w’abibumbye i New York imyaka itanu, yanakoze mu nzego z’umutekano.

Nyamurinda yagarutse ku migabo m’imigambi byazamuranga aramutse atorewe kuyobora umujyi wa Kigali, avuga ko natorwa yageza abatuye umujyi wa kigali ku ntego zabo. Agaharanira ko Kigali ikomeza kuba Intangarugero mu isuku akanakorana neza n’abajyanama bagenzi be.

Mu matora yahanganye na Umuhoza Aurole, wize sociology. We yiyamamaza yagarutse ku kamaro k’abagore mu iterambere ry’igihugu, avuga ko azakomeza gufasha abagore kugera ku ntego zabo.

Umuhoza ntabwo yivuze ibigwi byinshi, yashimangiye cyane ko azarushaho guha ijambo umugore mu gufata ibyemezo bireba Umujyi.

Kuva mu 1994, Pascal Nyamurinda abaye umuyobozi wa munani uyoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya Maj Rose Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999), Marc Kabandana (1999- 2001). Aha wari ukitwa Perefegitura. Na Théoneste Mutsindashyaka (2001-2006), Dr Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba (2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X