Monaco cosmetics

Burundi: Umunyururu warekuwe adatanze amande yaciwe azasubizwa muri Gereza

Abanyururu bagera ku 2264 nibo bamaze kurekurwa mu ngingo y’umukuru w’igihugu yo kurekura bamwe mu banyururu, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatanu n’umukuru wakomosiyo ishinzwe gukurikirana dosiye z’abanyururu. Mu gihe umukuru w’igihugu yari yavuze ko hazarekurwa abagera ku 2500, ikyo komosoyo ivuga ko bari gukurikirana inenge z’abasigaye ngo nabo barekurwe.

Pascasie NZIGAMASABO, umukuru wa komisiyo ishinzwe gukurikirana dosiye z’abanyururu atangaza ko utwo tubazo turi mu madosiye y’abatarasohoka ari nk’utunenge tawagaragaye turimo nko kwandika amazina y’abanyururu, iyi komosiyo ikavuga ko ukiri mu matohoza yo kureba ko ayo mazina ariyo ari kuri dosiye z’abo bantu.

Akomeza atangaza ko abanyururu barekuwe hari amafaranga y’indishyi bagomba gutanga basabwe na Leta. Yagize ati: “imbabazi z’umukuru w’igihugu zireba ibyaha gusa, ariko ntizikuraho ideni ry’indishyi yarasanzwe agomba gutanga kandi utazatanga ayo mafaranga y’indishyi yasabwe azahita asubizwa muri Gereza”.

Tubibutse ko mw’ijambo yagejeje ku barundi abifuriza umwaka mushya, umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA aribwo yatanze imbabazi ku banyururu bamaze gukora ¾ by’igihano ndetse n’abakatiwe imyaka iri hasi y’itanu atitaye ku byaha bakoze.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X