Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dore abanyamakuru 8 bo mu Rwanda bigeze kubica bigacika mu biganiro by’imyidagaduro ariko ubu bakaba batakivugwa

Mu minsi ishize cyane cyane ubwo amaradiyo yigenga yatangiraga gushinga imizi mu Rwanda na nyuma yaho, hagaragaye hanumvikana abanyamakuru b’imyidagaduro bagiye bubaka amazina yabo ku buryo bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko urubyiruko, gusa kuri ubu benshi bakaba batakibumva bitewe n’uko bamwe bahinduye imirimo cyangwa bakaba batakiri imbere mu gihugu.

1.Ally Soudy

Uwizeyimana Soudy “Ally Soudy” ni mugabo wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro ku maradiyo atandukanye kuva hafi mu mwaka 2009, yarakunzwe cyane kubera ijwi rye ryakundwaga n’ingeri zose by’umwihariko urubyiruko cyane mu kiganiro isango na muzika, gusa nyuma yaje kujya muri Amerika abakunzi be baramubura bituma kugeza ubu atakivugwa.

2.Kamichi

Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi yakoreshaga nk’umuhanzi n’ubwo yari n’umunyamakuru, yamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imyidagaduro yakoraga cyitwaga Star forum, byatumye akundwa cyane n’ingeri zose ari abakuru n’abato wasangaga bamukunze bitewe n’ubuhanga yagiraga,ariko kugeza ubu ntakivugwa nk’umunyamakuru kabone n’ubwo rimwe na rimwe avugwa ariko ni mu buryo bw’ubuhanzi gusa.

3.Murenzi Kamatali(Mc Nzi)

Murenzi, ni umwe mu banyamakuru bamamaye mu gihe amaradiyo yigenga yatangiraga gushinga imizi mu Rwanda, yakunzwe cyane ubwo yafashaga abahanzi batandukanye kumenyekana binyuze cyane cyane mu kiganiro yakoraga cyitwa Route 66, ariko nyuma nawe yaje kwigira mu mahanga ndetse aza no gukomeza umwuga we w’ubunyamakuru gusa abakunzi be bo mu Rwanda basa n’abamwibagiwe bityo ntiyongera kuvugwa.

4.Rurangwa Gaston (Skizy)

Rurangwa Gaston uzwi nka Mr Skizzy, yamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya KGB (Kigali Boyz) ryamamaye mu kuva 2004 gukomeza, uyu musore ubuhanzi yaje kubufatanya n’ubunyamakuru arakundwa cyane binyuze mu biganiro bitandukanye nka Top 30 Rwandan Forever….ndetse akanategura n’ibitaramo tutibagiwe amarushanwa y’abahanzi yagiye ategura ,nka Talent Detection, ariko nyuma yaje kubura bituma abakunzi be bamwibagirwa, gusa kuri ubu akaba akiri umunyamakuru n’ubwo iby’imyidagaduro abigendamo biguruntege.

5.Claude Kabengera

Uyu musore wabaye umunyamakuru haba mu ishami ry’amakuru ndetse no mu biganiro bitandukanye by’umwihariko mu myidagaduro, yamenyekanye cyane ubwo we na bagenzi be bakoraga ikiganiro cyitwa Sunday Night nyuma aza gukora ikitwa Ten tonight byamuhesheje gukundwa ariko nyuma nawe aza kujya kwiga muri Amerika bituma atakivugwa ku buryo ashobora no kwibagirana.

6.Henri Jado Uwihanganye

Uwihanganye Jean de Dieu(Henri Jado) yakunzwe mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro, by’umwihariko mu cyitwa Salus relax aza gukomereza mu kitwa Ten tonight byatumye yigarurira imitima ya benshi gusa yaje kwibanda cyane ku myigire bituma asa n’uhagarika umwuga w’itangazamakuru bituma kugeza ubu atakivugwa.

7.Mc Monday

Uyu mugabo wamenyekanye mu buhanzi cyane ariko akabufatanya n’umwuga w’itangazamakuru, yamenyekanye ubwo yakoraga kuri imwe mu maradiyo yigenga acuranga indirimbo ze , nka inyoni yaridunze n’izindi zitandukanye z’abandi bahanzi, gusa nyuma yaje guhindura amazina yiyita Saga Assou ahugira no mu bindi bitandukanye bituma yibagirana mu myidagaduro.

8.Dj Adamz

Adam Mukara Aboubakar uzwi nka Dj Adamz nyuma yo kumara imyaka isaga 10 akora ku bitangazamakuru by’umwihariko mu biganiro by’imyidagaduro aha twavuga nko mu kiganiro yari yarise the red hot hot friday night cyakundaga kugaruka ku bahanzi badakora indirimbo z’umwimerere ahubwo bakigana izabandi, byatumye uyu mugabo izina rye rimenyekana ariko nyuma aza gusa n’uwibagiranye kugeza n’ubwo mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yasezeye mu itangazamakuru.
Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X