Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ali Kiba mu byishimo nyuma yo gushyikirizwa igihembo yari yarariganijwe

Umuhanzi Ali Kiba nyuma yo kumara igihe atiyumvisha impamvu atahawe igihembo muri MTV Europe Music Awards (MTV EMAs) kandi yari yifitiye ikizere maze muri batanu bari bahanganye akaviramo aho, byaje kugaragara ko habayeho kwibeshya ubwo igihembo cye cyahabwaga umuhanzi w’umunya-Nigeria Wizkid ko ariwe muhanzi uhiga abandi muri Afurika nyamara atari we watsinze, kuri ubu Ali Kiba yamaze gushyikirizwa iki gihembo.

Ibihembo bya MTV Europe Music Awards byatangiwe ahitwa Ahoy Rotterdam mu Mujyi wa Rotterdam mu Buholandi kuwa 6 Ugushyingo 2016. Ibirori byo gutanga ibi bihembo byatambukaga kuri Televiziyo mpuzamahanga binakurikiwe na miliyoni zitabarika ku Isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ibi birori habaye agashya katazibagirana kuko ngo Wizkid yatangajwe ko yegukanye igihembo cya ‘Best African Act’ nyamara ari icya Ali Kiba wo muri Tanzania.

PNG - 185.8 kb
Wizkid wari watwaye igihembo cy a Ali Kiba

Icyo gihe habaye ihangana rikomeye hagati y’abafana ba Ali Kiba n’aba Wizkid bamwe bavugaga ko bashimishijwe n’intsinzi y’umuhanzi wabo abandi bagasakaza inyandiko zamagana uyu Munyanijeriya ndetse bakagaragaza ko igihembo yahawe cyatanzwe mu manyanga ari nacyo cyatumye hasubirwamo ibarura ry’amajwi basanga koko harabayemo akarengane.

Ubuyobozi bwa MTV Europe Music Awards bwari bumaze iminsi bwisubije iki gihembo cyari cyoherejwe muri Nigeria.

JPEG - 45.1 kb
Ali Kiba amaze guhabwa igihembo

Ali Kiba yanditse kuri Instagram ashimira abantu bose bamufashije mu kumvikanisha akarengane ke, yagize ati ‘Ndashaka gushimira Imana ku migisha ikomeje kumpundagazaho, ndashimira umuryango wanjye, itsinda rireberera inyungu zanjye n’abafana. Ndabakunda bitagira urugero. MTV EMA Best African Act, King Kiba.”

Iki gihembo cyari gihanganiwe n’abahanzi batanu muri Afurika Ali Kiba (Tanzania), Black Coffee (Afurika y’Epfo), Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo),Olamide (Nigeria) na Wizkid (Nigeria).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X