Monaco cosmetics

Bamwe mu bapolisi barwanira kujya muri Traffic Polisi no muri CID kugirango barye ruswa-ACP Mbonyumuvunyi

Mu kiganiro cya mbere mu nama yahuje inzego zifitanye isano no kurwanya ruswa ibera mu Nteko Nshingamategeko, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko ruswa ikigaragara mu nzego zose harimo n’urwego rwa Polisi aho yavuze ko Umupolisi ava I Gishari, avuga ngo nimujyanye mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo muhanda.

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze amayeri menshi ariho mu kurya ruswa mu nzego nyinshi z’igihugu. We kimwe n’abandi bemeza ko ruswa mu Rwanda ihari kandi amayeri yo kuyitangamo afata intera. Avuga ko bibabaje kuba abayobozi bamwe bazi ayo mayeri kandi bakarebera.

Naho Depite Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’ ingengo y’ imari n’ umutungo wa Leta asanga ruswa ari icyago ku gihugu bitewe n’ uko aho yageze idapfa gucika.

JPEG - 30.1 kb
Depite Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’ ingengo y’ imari n’ umutungo wa Leta

Depite Nkusi yagaragaje ko ruswa ikigaragara cyane mu mitangire y’ amasoko, avuga ko abarya ruswa bakora ikintu kimeze nk’ ishyirahamwe bagahishirana asaba inzego zose kwigira kuri polisi y’ igihugu zikajya zigenzura zigakebura abo bantu.

Naho ACP Mbonyumuvunyi watanze ikiganiro mu izina rya Polisi muri iyi nama yavuze ko aho polisi ikura abinjira muri uyu mwuga ari mu muryango wamaze kwandura agaragaza ko hari abajya muri polisi batajyanywe no gucunga umutekano ahubwo bajyanywe no kurya ruswa.

Yagize ati: “Umupolisi ava i Gishari, avuga ngo nibamujyane mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo muhanda , mu rishinzwe ubugenzacyaha CID, cyangwa mu rishinzwe ubugenzuzi bw’ ibinyabiziga. Uyu ntabwo aba yaraje ashaka gucunga umutekano ahubwo aba yaraje ashaka ruswa”

Yakomeje avuga ko abapolisi nkaba polisi ibakurikira ikabamenya ikabahana. Yibutsa ko umupolisi uketsweho ruswa aba yabaye nk’ urumapfu mu ngano bityo ko amahame ya Polisi y’ u Rwanda abemerera kumusezerera.

Mu minsi ishize Polisi y’ u Rwanda iherutse gusezera abapolisi bagera kuri 200 barimo abaketsweho ruswa. Iki kintu abitabiriye iyi nama bagishimye bavuga ko n’ izindi nzego zikwiye kujya zihana zitajenjetse abakozi bazo bagaragaweho ruswa.

Muri iyi nama hagaragajwe ko ruswa itangwa mu buryo bwinshi, burimo aho usanga hari abakomisiyoneri banyuzwaho ruswa kugira ngo igere kuwo igenewe. Uretse iki ngo hari aho utanga ruswa agura ikintu yemeye guhendwa. Hatanzwe urugero rw’ umuntu waguze ikibanza cya miliyoni 30 z’ amafaranga y’ u Rwanda kandi mu by’ ukuri icyo kibanza gifite agaciro ka miliyoni 15. Ibi ngo abikora agamije kugira ngo amuheremo ruswa hatazagira umenya ikibyihishe inyuma.

Raporo iheruka gukorwa n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane yashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu by’ Afurika byarwanyije ruswa kurusha ibindi no ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 ku rwego rw’ Isi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X