Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze:Isoko ryahariwe aborozi b’inka ntirivugwaho rumwe hagati y’abayobozi n’abaturage

bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga mu ntara y’Amajyaruguru baratabaza bavuga ko iri soko ryubatswe kure ugereranyije n’aho batuye n’ubwo hari abandi barituriye bavuga ko byabashimishije cyo kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ryaje ari igisubizo.

Abaturage bashimangira ko iri soko ry’inka riri kure cyane, bityo kugezayo inka bikababera imbogamizi dore ko ari urugendo rurerure kandi inka zabo zikaba zitamenyereye kugenda .

Abatuye mu mirenge itandukanye nka Rwaza, Nkotsi n’ahandi, bavuga ko kugeza izi nka kuri iryo soko ari ikibazo gikomeye bityo bakaba bifuza ko bakubakirwa andi masoko bikazajya bibafasha kugabanya urugendo.

Abacuruzi n’abakora umwuga wo kubaga batuye kure y’iri soko, bavuga ko kuba iri soko riri kure abacuruzi bajyana inka muri iri soko bashobora guhura n’igihombo, igihe zaba zibuze abaguzi bakazigarura, ibintu bafata nk’imvune ikomeye cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko iryo soko ryaje ari igisubizo ku baturage batuye muri uyu murenge n’abava kure yawo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Augstin Ndabere avuga ko ari igisubizo gituma abaturage badahendwa mu biciro.

Agira ati “Ntabwo ari ikibazo ahubwo ririya soko ryaje ari igisubizo mu buryo bwo kurinda ibiciro, ryaje nk’igisubuzo cy’ibyo bibazo kubarituriye n’abatuye kure yaryo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ari igisubuzo cyaje gica akajagari, kandi ari ukurinda abacuruzi kwibwa inka, n’inka z’abaturage ntizigurishwe mu buryo butumvikanyweho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X