Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impunzi z’abanyarwanda zitahuka mu Rwanda zigiye kujya zihabwa amadolari

UNHCR ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ko impunzi z’abanyarwanda zitahuka kuri ubu zigiye kujya zihabwa ubufasha mu mafaranga aho guhabwa ubwo bufasha mu bikoresho n’ibiribwa nk’uko byajyaga bikorwa.

Iri shami ritangaje ibi nyuma y’aho rishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imwe mu ma sosiyete y’itumanaho akorera hano mu Rwanda ndetse n’icyahoze ari banki y’ubucuruzi y’u Rwanda.

JPEG - 65.3 kb
Impunzi zizajya zitahuka zigiye kujya zihabwa amadolari

Kuri ubu, Umunyarwanda wese ukiri impunzi azajya ahabwa ubufasha mu mafaranga igihe atashye mu Rwanda aho guhabwa ibikoresho n’ibiribwa.

Umuntu mukuru umwe azajya ahabwa amadorali 250 y’amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200 naho umwana abarirwe amadorali 150.

Ibi byose bikurikirwe na telefoni ngendanwa izajya ihabwa utahutse ku buntu.

Uretse ubwigenge mu gukoresha ubufasha bahabwa, indi nyungu yitezwe muri iyi gahunda nshya yo guha mafaranga abatahuka aho kubaha ibikoresho ngo ni uko izagira uruhare mu kureshya abanyarwanda gutahuka mbere y’uko itariki ntarengwa yo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda igera,ku mpera za 2017.

Ku rundi ruhande ariko ngo ayo mafaranga azajya ahabwa impunzi azanagira uruhare guteza imbere ubukungu bw’igihugu kuko abayahawe bazajya bagura ibyo bakeneye mu Rwanda, bitandukanye n’uko ibikoresho bahabwaga n’ibiribwa bahabwaga byose byavaga hanze y’u Rwanda kandi bikaba byabaga bitari busoreshwe.

HCR ivuga ko yiteze ko nibura abanyarwanda b’impunzi nibura ibihumbi 20 bagomba kuba batashye mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X