Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

The Ben yamaze gusesekara i Kampala

Umuhanzi The Ben watangiye urugendo asubira muri Amerika yaraye ageze i Kampala mu ijoro ryakeye, aho agomba gukora ibitaramo binyuranye guhera kuri uyu wa gatanu saa mbili z’ijoro.

Guhera ku isaha ya saa mbili z’ijoro aratangirira ahitwa Auto Spa muri Kampala, ejo kuwa gatandatu azakorera igitaramo ahitwa Pyramid mu gace ka Kansanga muri Kampala ku cyumweru azakorere igitaramo muri Atmosphere Club.

Akigera i Kampala yakiriwe n’ishuti ze ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye biganjemo abanyarwanda bari bamukumbuye maze barasangira.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibitaramo aha muri Uganda azahita yerekeza mu gihugu cy’Ubusuwisi aho azakorera igitaramo mbere yo gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X