Monaco cosmetics

Perezida Mugabe ngo napfa mbere y’amatora abaturage bazotora umurambo we

Mu gihe habura hafi umwaka ngo muri Zimbabwe habe amatora, umugore wa Perezida Robert Mugabe ariwe Grace Mugabe yavuze ko umugabo we niyo yapfa mbere y’uko haba amatora, abaturage bazatora umurambo we.

Uyu mugore avuga ko mu gihe umugabo we yapfa bataratora, bashobora kwandika inyuguti ya X imuhagarariye ubundi abaturage bakamutora nta nkomyi .

Ibi byatumye abakurikiranira hafi ibya Politiki y’iki gihugu bavuga ko niba ari ibyo Mugabe yazayobora Zimbabwe ari mu mva cyangwa se bikaba bisobanura ko Grace Mugabe ariwe uzayobora akaba yabivuze mu buryo bw’amarenga.

Ikinyamakuru Tuko.com dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu musaza w’imyaka 93 yiteguye kongera kwiyamamariza kuba perezida, mu gihe ishyaka rya ZENU ryiteguye kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2018 gusa ngo hari n’abandi banyapolitiki babarizwa muri iryo shyaka batamwishimiye.

Mu mwaka washize nibwo byagiye bivugwa mu bitangazamakuru byo muri Zimbabwe ko kugeza ubu Mugabe atakicara mu biro bye nibura iminota 30 kuko ngo ahita yitahira umugore we akaba ariwe ukora ibisabwa byose.

Ikindi kandi kivugwa kuri Mugabe ngo nuko n’ubusanzwe akunze kuba yigiriye mu bihugu bitandukanye igikunze kuvugwa cyane akaba ari igihugu cya Singapore ajya kwivurizamo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X