Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Abaturage aho kwifashisha inkunga bagenerwa barazigurisha

Mu karere ka Kirehe haravugwa bamwe mu baturage by’umwihariko bo mu mirenge ya Kigina, Nyamugari, Mpanga basigaye bajya gusabiriza hirya no hino mu karere bitwaje ko imirenge yabo yibasiwe n’amapfa, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka kirehe bukavuga ko habaye hari abasabiriza byaba ari ingeso kuko muri iyo mirenge yagezwemo n’amapfa hari inkunga bagenera abo baturage ariko bikarangira bayigurishije.

Nkuko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe w’ungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage Gerardine Mukandarikanguye mu kiganiro yagiranye n’umuyamakuru wa imirasire.com.

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe baganiriye n’umunyamakuru wa imirasire.com bavuga ko bamwe mu baturage basigaye bajya gusabiriza bavuga ko bafite ikibazo cy’inzara.

Umwe yagize ati” mu byukuri turashonje inzara itumereye nabi ku ko izuba ryaracanye bituma n’imyaka yacu twahinze yumira mu mirima.”

Bityo aho kwicwa n’inzara wagenda ugafunguza ku rugo rw’umuntu yaba hari icyo akurusha akakigufashisha.

Tumaze kumva icyo abo baturage bavuga ku bijyanye no gusabiriza twavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gerardine Mukandarikanguye maze nawe yemera ko hari imwe mu mirenge yo muri ako Karere ka Kirehe kagezweho n’ingaruka z’amapfa.

JPEG - 28.6 kb
umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gerardine Mukandarikanguye

Yagize ati” mu byukuri hari imirenge nka Kigina, Nyamugali, Mpanga na Nasho, iyo mirenge ifite amapfa biturutse ku zuba ryinshi ryacanye by’umwihariko mu mpera z’umwaka ushize.”

Yakomeje avuga ko iyo mirenge hari ubufasha bugenwa n’Akarere bw’ibyo kurya ariko ikibazo nuko bamara kubifata bagahita babigurisha, aha niho haviramo ingaruka zo kujya gusabiriza kandi mu byukuri nutwo bita ko ari dukeya turuta kujya mu ngeso nkiyo igayitse yo kujya gusabiriza.

Umwaka ushize nibwo mu ntara y’uburasirazuba hagiye havugwa ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryacanye muri iyo Ntara, by’umwihariko mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, ndetse no mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Kigina,Nyamugali, Nasho na Mpanga.

Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n’Imidugudu 612 . Akarere gatuwe n’abaturage bagera kuri 340,893 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.

Akarere ka KIREHE kagizwe n’urwunge rw’imisozi, bugabanya ako karere mu bice bibiri by’uturere bigizwe n’ibibaya biri kuri metero 1,350. Ikigereranyo cy’ubutumburuke bw’Akarere ka Kirehe ni metero 1,500.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X