Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame ari Munich aho yitabiriye inama yiga ku mutekano ku isi

Perezida Kagame yageze mu Budage aho yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’umutekano ku Isi (Munich Security Conference).

Ni inama y’iminsi itatu yahurije hamwe abanyapolitiki basaga 500 baturuka hirya no hino ku Isi, iri kubera mu Mujyi wa Munich uherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Budage.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye ku Isi, abayobozi bakuru b’ingabo n’abandi bantu bafata ibyemezo mu rwego rw’umutekano.

Munich Security Conference ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku Isi ziteranira kuganira ibibazo bya Politiki n’ iby’umutekano, ububanyi n’amahanga, haganirwa uburyo hashyirwa imbaraga mu burenganzira bw’ikiremwamuntu, no kurwanya iterabwoba.

Ni inama ihuriza hamwe abanyapolitiki, abadipolomate, abahagarariye ingabo, abacuruzi bakomeye, yitabirwa n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Buyapani, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibindi.

Yateranye bwa mbere mu 1963 mu Mujyi wa Munich ihuriza hamwe abayobozi b’ingabo zo mu Muryango wo gutabarana NATO, baganira ku mutekano nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, itangira guterana buri mwaka.

Inama yambere yatumiwemo abantu 60, yayobowe na Helmut Schmidt wahoze ayobora u Budage kuva 1974 kugeza 1982 n’umunyapolitiki w’Umunyamerika Henry Kissinger. Aba baje gukurikirwa n’Umunyapolitiki w’Umudage Von Kleist wayoboye izo nama kugeza mu 1997 na we aza gukurikirwa n’umunyapolitiki akaba n’umucuruzi wo muri Repubulika ya Czech, Horst Teltschik. Aba na bo baje gukurikirwa n’umunyapolitiki Wolfgang Ischinger wayiyoboye kuva 2009.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X