Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

De Gaulle uyobora Ferwafa agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera

Nyuma y’uko urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rugize Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita De Gaulle umwere ku cyaha cyo gutonesha mu gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa n’icyaha cya ruswa Nzamwita Vincent De Gaulle, agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera nyuma yuko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kumugira umwere ku birego bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko mu kubaka hoteli ya Ferwafa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangarije itangazamakuru ko hagombaga gusomwa imyanzuro y’urukiko nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere uyu muyobozi ariko ntiyasomwe.

JPEG - 19.9 kb
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin

Nzamwita yaregwaga hamwe n’uwari Umunyamabanga we Mukuru, Mulindahabi Olivier wakatiwe igifungo cy’amezi atandatu mu mwaka ushize azira kugira uruhare mu gutanga isoko ryo kubaka Hoteli y’inyenyeri enye ya Ferwafa mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Nyuma yo kugirwa umwere, ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko buhita bujuririra iki cyemezo, bugaragaza ibimenyetso bushingiraho bugaragaza ko igihano cyatanzwe no kuba umwe yarabaye umwere bitari bikwiye.

Ku ikubitiro ubwo yatangiraga kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha bifitanye isano n’uburiganya mu gutanga isoko rya hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ayobora, buvuga ko hari inyandiko yagiye asinyaho zigize ibi byaha.
Nzamwita Degaule
Tubibutse ko ubwo yasabirwaga imyaka itatu, agisohoka mu rukiko yasanze itangazamakuru rimutegereje yahise aritangariza ngo ‘nta mugabo udafungwa’ yagize ati: “Niba ibyo banshinja ari amakosa, umugabo arafungwa, arafungwa agafungurwa, hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo. Nta mpungenge kuko nta cyaha, wenda iyo ufite icyaha ugira impungenge. Rimwe na rimwe hashobora kugera ikaba imyanzuro n’ubwo yaba ari iyo udashaka ariko ugomba kuyemera."

Nkusi atangaza ko imyanzuro ku rwego rw’ubujurire izasomwa kuya 2 Werurwe 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X