Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impinja zandagara ku mupaka mu igihe ababyeyi bazo bagiye gucururiza muri Congo bahangayikishije benshi

Mu gihe bamwe mu babyeyi basiga abana babo ku mupaka uhuzaza u Rwanda na Congo bakajya gukorerayo ubucuruzi,hari benshi ubuzima bw’abo bana bukomeje guhangayikisha ndetse ubu hakaba harimo kureberwa hamwe uburyo hashakwa igisubizo gihamye mu gukemura icyo kibazo.

Mu bahangayikishijwe n’icyo kibazo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aza ku isonga aho anaboneraho gusaba inzego zikurikiranira hafi abagore gufatikanya zigashaka umwanzuro w’icyo kibazo kimaze igihe kitarabonerwa umuti.

Ibi aherutse kubigarukaho ubwo yasozaga itorero ry’abagore 456 bahagarariye abandi bahawe izina ry’ubutore rya ‘Ba Mutimawurugo’, aho yavuze ko ikibazo cya ziriya mpinja zisigara ku mipaka cyagakwiye kureba buri wese hagashakwa umuti.

Ati “Buriya bucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane hariya mu Karere ka Rubavu, hari ikibazo cy’abana basigara ku mupaka bandagaye, biba bibaje rwose!”

Minisitiri Murekezi yavuze ko guverinoma ishyigikiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore, ariko asaba ubufatanye mu kubonera umuti ikibazo cy’abana b’impinja basigwa na bamwe mu babyeyi bakora ubwo bucuruzi.

Yagize ati “Ababyeyi turabasaba gukomeza kujyayo [muri Kongo] gucuruza muri benshi kugira ngo mubone inyungu nyinshi, ariko turanasaba ko haboneka igisubizo ku bana basigara bandagaye aho ngaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu bucuruzi, ni ikibazo tugomba gufatanya kubonera igisubizo.”

Ku wa 26 Mutarama 2017, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, yasuye Akarere ka Rubavu agaragaza ko yababajwe no kuba hakiri abana b’impinja barererwa ku mupaka maze atangaza ko icyo kibazo kigomba gukemurwa “vuba”.

Aganira n’itangazamakuru icyo gihe, minisitiri Nyirasafarari yasezeranyije ko ko hagiye gushyirwaho irerero ry’aba bana kugira ngo ababyeyi babo bajye babasiga ahantu hazwi ndetse bitabweho ku buryo bunoze.

Ati “Dufatanyije n’akarere twiyemeje gushaka uburyo bwiza abana bagira aho basigara,ku badashoboye kubasiga mu ngo zabo bafite abo babasigiye twiyemeje gushaka urugo mbonezamikurire bashobora gusigaramo kandi bagasigara bari kumwe n’abantu babareba bashobora no kubagaburira.”

Ahani aba babyeyi basiga abana babo bagiye gukora ubucuruzi buciriritse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Leta y’u Rwanda ikaba ishyigikiye ubucuruzi ariko igasaba aba babyeyi kudahutaza ubuzima bw’abana bashinzwe kurera bitwaje ko bagiye gushaka amafaranga kuko ntabwo ari indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda.
Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X