Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunyarwandakazi Nyuma yo kumara amasaha 26 akina Cricket abaye uwa mbere ku isi

Umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia, ukina cricket yanditse amateka atarakorwa n’undi muntu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ku isi yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse, byatumye ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, ’Guinness de Records.’

Uwamahoro yatangiye urugendo rwo guca agahigo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo (08h00’) arusoza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine n’iminota umunani za mu gitondo (10h8’), aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera.

Uwamahoro w’imyaka 23 abaye Umunyarwanda wa kabiri wanditse amateka muri uyu mukino wa cricket nyuma ya Dusingizimana Eric na we waciye agahigo ku Isi ko kumara amasaha 51 aterwa udupira akadukuramo.

Mu baje kumushyigikira muri iki gikorwa cyo kwandika amateka mu mukino wa cricket barimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Heather Knight, abayobozi muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, aba Cricket mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, abafana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu n’abandi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku rwego rw’Isi nta mukobwa urarenza amasaha 24 nk’uko imibare fatizo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (International Cricket Council) ibigaragaza.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X