Monaco cosmetics

Bujumbura : Hatangiye urugendo rwo kwamagana ibiganiro bibera i Arusha

Amashyirahamwe arindwi adaharanira inyungu za politiki kuri uyu wa gatandatu yatangije urugendo rwo kwamagana ibiganiro bihuza Abarundi mirimo bibera i Arusha. Muri urwo rugendo, ayo mashirahamwe yasabye Leta kutazemera ibizava muri ivbo biganiro, hamwe no gusaba ihagarikwa rya bamwe mu banyeporitike batavuga rumwe n’ubutegetsi batumiwe.

Ayo mashirahamwe yateguye urwo rugendo ni ONELOP, MAC, NAD, ACOPA, Izere Ntiwihebure, ABA, hamwe na FOLUCON.F. Batangiriye ku muhanda witiriwe uwa 28 Munyonyo, kugera mu mugi wa Bujumbura. Abaturage benshi bagizwe n’abatwaye abantu ku magare, ku mapikipiki hamwe na "Tuktuk" bari bitabiriye urwo rugendo, baherekejwe n’abashinzwe umutekano.

Abari muri urwo rugendo bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yo gusaba leta ko yakomeza ibiganiro n’abanyeporitike batagira ibyo bashinjwa, kwamagana itumirwa ry’abakekwaho kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Petero NKURUNZIZA.

Kuri ibyo byapa, basabye leta gukora ibishoboka vbose kugirango abantu 34 bashakishwa n’ubutabera bw’Uburundi bafatwe, bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Abo bari muri uru rugendo bavuze n’amazina y’abari i Arusha bafatwa, abo nabo akaba ari : Alexis SINDUHIJE, Jean MINANI, Major Bernard BUSOKOZA, Pacifique NININAHAZWE, Onesime NDUWIMANA, Piyo NTAVYOHANYUMA, Gerevasi RUFYIKIRI, hamwe na Major Pierre BUYOYA.

Aimé Pascal NDUWIMANA, umukuru w’ishyirahamwe MAC (Ministere Africain pour la Compassion) niwe yafashe ijambo, aho yashimiye abitabiriye urwo rugendo.
Ijambo ry’umushyitsi mukuru ryavuzwe na NJANGWA Gilbert Becaud, umukuru w’ishirahamwe ONELOP, nawe akaba yasabye leta itakwemera ibizava mu biganiro byatumiwemo abagerageje guhirika ubutegetsi.

Ibiganiro bihuza Abarundi birakomeje i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, bikaba biri busozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X