Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyanza:Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gushaka gutanga ruswa ngo ahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Mu gihe bamwe bakomeje gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babanje kuzikorera, hari abandi bagerageza gushaka gutanga ruswa ngo bahabwe izo mpushya batazikoreye,ariko mu kanya gato iyo babigerageje polisi y’u Rwanda ibatera imbone igahita ibata muri yombi,ari nako byanagendekeye Tuyizere Claudine watawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa ngo amuhe Perimit.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, kuwa gatatu tariki ya 15 Gashyantare yafashe umugore ukekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe kurubona.

Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda.

Yagize ati:”Tuzi neza ko hari bamwe mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bajya bibwira ko bashobora guca muri izo nzira zitemewe kandi zihanwa n’amategeko bakazibona. Aba bafashwe n’abandi bafashwe mbere babigerageza bakwiye kubera abandi urugero.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda ngo umutekano wo mu muhanda ubungabungwe neza, harimo no guha impushya abantu batsinze neza ibizamini byagenenwe.

Mu cyumweru gishize, mu karere ka Gasabo hafatiwe undi muntu ukekwaho guha ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Undi nawe mu minsi 15 ishize yafatiwe mu karere ka Nyaruguru akekwaho guha ruswa umupolisi ngo amuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X