Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tanzaniya: Abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bagiye guhurira mu ndirimbo

Umuhanzi TID Mnyama aremeza ko agarukanye ingufu nyinshi mu muziki nkuko byahoze mbere mu gihe yafatwaga nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya, kuri ubu akaba yatangarije abafana be ko mu minsi ya vuba agiye gukorana indirimbo na Diamond ugezweho muri iyi minsi haba iwabo muri Tanzaniya n’ahandi muri Afurika.

Ibi yabitangarje mu kiganiro XXL, cyanyuze kuri Radio Clouds FM kuri uyu wa gatanu tariki 17/02/2017 , aho TID yavuze ko hari indirimbo agiye gukorana na Diamond kandi gahunda bamaze kuzuzuza.

Yagize ati“ hari indirimbo nzakorana na Diamond kandi twamaze kubipanga turayikora vuba aha bidatinze”.

JPEG - 43.1 kb
Diamond ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Marry you akoranye na Neyo

Mu minsi ishize Polisi ya Tanzaniya ikaba yari yasohoye impapuro zita muri yombi abahanzi barenga icumi bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ni kubicuruza aba bagabo bakaba nabo bari kuri urwo rutonde, TID we yahise afatwa arafungwa ariko aza kurekurwa nyuma y’igihe gito Diamond we ibye bakaba bakiri kubikurikirana dore ko umujyanama we yahise atangaza ko umuhanzi we bamubeshyera ntaho ahuriye n’obiyobyabwenge.

TID mu kiganiro XXL yicujije bikomeye impamvu yijanditse mu biyonyabwenge kuko byamutwaye akayabo k’amafaranga aba yarakoresheje ibindi bikorwa none bukaba byaranamuteje n’ubukene.

JPEG - 18.8 kb
TID umwe mu bahanzi bafite abakunzi batari bake muri Tanzaniya wari warazonzwe n’ibiyobyabwenge

Yagize ati: “ ndicuza ubu mba ndi umukire wo ku rwego rwo hejuru, mba naraguze imodoka zihenze, inzu nziza, mba narakoze amavidewo (video) yo ku rwego rwo hejuru ariko ibiyobyabwenge ntago byanyoroheye byantwaye amafaranga atari make.

Mu kugaruka kwa TID akaba yahise akorana indirimbo na Fid Q bise ‘Masha ya Jela’
Kanda hano uyumve

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X