Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Jimmy Mulisa arashinja abakinnyi be kuba intandaro yo gutsindwa

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade amahoro i Remera hagati ya Zanaco Fc na APR FC mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo, ukaza kurangira APR FC itsinzwe 1-0 byatumye Jimmy Mulisa umutoza wa APR ashinja abakinyi be kwitwara nabi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare 2017, ni bwo habaye umukino wari witezwe na benshi wabaye i saa 15h30 ku isaha y’i Kigali, aho ikipe ya APR FC yakojejwe isoni na Zanaco yo muri Zambia ikayitsinda iyirusha ku buryo bugaragara.

Ibi byatumye Jimmy Mulisa avuga ko abakinnyi be bagaragaje amakosa ku mpande zose maze bituma iyo kipe ibakosora ku buryo bugaragara ibintu byanatumye basezererwa mu irushanwa mu gihe ngo bari bafite ikizere cyo kuzagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa.

Mu gice cya mbere Zanaco yabaye nk’iyiharira izamu mu busatirizi aho abakinnyi bageragezaga kwinjira bashaka ibitego byanaje kuvamo igitego ku mupira w’umuterekano watewe n’umusore Taonga Bwembya ku munota wa 17 maze umuzamu Emery Mvuyekure ashiduka umupira wageze mu rushundura.

Mu gice cya kabiri Abakinnyi ba APR babaye nk’abakanguka nyuma y’uko umutoza asimbuje akongera ingufu mu busatirizi, biza gutuma imipira igana mu izamu yiyongera ariko ku bw’amahirwe make ntihagira umupira uvamo igitego uboneka Zanaco itahukana intsinzi APR yihanagura amarira.

Mu mukino ubanza Zanaco yari yanganyirije ubusa ku busa iwayo nyuma yo kugera i Kigali ikaba , yungutse abafana, aho abakeba ba APR FC (abafana ba Rayon Sports) bayibaye inyuma kuva umukino utangiye, kugera urangiye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kwizera eric akene - 13/03/2017 saa 12:26

biratangaje koko bishkiy abfn n yne?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X