Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’imyaka 13 amashashi aciwe mu gihugu kuki akigaragara mu Rwanda? Dore impamvu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda- REMA kiravuga ko kuba hari ibihugu bitari bike birimo n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo bitaragira gahunda yo guca amashashi, ari yo mpamvu ikomeye ayo mashashi akigaragara mu Rwanda, nyamara hashize imyaka hafi 13 aciwe.

Ahagana mu mwaka wa 2004 nibwo guca amashashi akozwe muri plasitike byatangiye kuvugwa mu Rwanda.

Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga mu mwaka wa 2008 aho noneho byashyiriwe mu itegeko n’abayakoresha mu buryo butemewe n’amategeko bakagenerwa ibihano.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda REMA kivuga ko nyuma y’imyaka 13 Guca amashashi kuri ubu biri ku rwego iki kigo kishimira.

JPEG - 82.7 kb
Nanubu amasashi aracyaboneka mu gihugu

N’ubwo REMA ivuga ibi ariko Hirya no hino mu masoko no mu maguriro rusange haracyari abagikoresha amashashi bigaragara ko yaciwe.

Abayakoresha bagerageza kubihisha kuko bazi neza ko baramutse bafashwe bahanwa.

Aba bavuga ko babiterwa n’uko ibisimbura amashashi yaciwe bihenze ku isoko,bisobanura ko amashashi ataracika burundu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije cyemera ko hakiri amashashi atemewe akigaragara ku isoko, REMA isobanura ibi nk’ibifite intandaro kukuba hari ibihugu byinshi ku isi by’umwihariko ibyo mu karere bitagaragaza ubushake bwo guca amashashi afatwa nk’abangamira ibidukikije.Cyakora ngo hari ikizere.

Muri rusange icyitwa ishashi cyose ikoze muri plasitike yaraciwe mu Rwanda, ariko ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije kivuga ko umuntu wese ugaragaje ko amashashi apfunyikamo nta kindi kiraboneka cyayasimbura yemerwa gukoresha amashashi ariko nabwo agakorerwa ubugenzuzi bukomeye.

Uwafashwe akoresha amashashi bu buryo butemewe n’amategeko ahabwa ibihano byiganjemo amande y’amafaranga hakurikijwe uburyo acuruzamo ayo mashashi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X