Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Abarobyi bataye muri yombi Ntibaziganya Emmanuel afite ibiro 20 by’urumogi

Abarobyi baroba mu ruzi rw’Akagera bafashe umugabo witwa Ntibaziganya Emmanuel w’imyaka 28, afite ibiro 20 by’urumogi nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba Inspector of Police (IP) Kayigi Emmanuel.

Uyu Ntibaziganya Emmanuel yafashwe ubwo yinjizaga mu gihugu urumogi rw’ibiro 20, agerageza kurucisha ku cyambu cya Rushonga kiri mu murenge wa Mpanga, akarere ka Kirehe.

JPEG - 89.4 kb
IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa polisi mu ntara y’u Burasirazuba

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko aba barobyi bamufashe agira ati:”Ubwo Ntibaziganya yari azanye uru rumogi, yinjiriye ku cyambu cya Rushonga kiri ku ruzi rw’Akagera mu murenge wa Mpanga, nibwo abarobyi baketse ko mu mitwaro yari afite harimo urumogi, baramwifatira barusangamo, bahita bahamagara Polisi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpanga.”

IP Kayigi kandi, yavuze ko no mu murenge wa Gahara abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’undi wari ufite urumogi aho atuye.

JPEG - 86.2 kb
Ibiro by’akarere ka Kirehe

Yavuze ati:”Abaturage bo mu murenge wa Gahara baturanye n’uwitwa Matata Theogene w’imyaka 20 bamenye ko mu rugo aho aba hari umufuka urimo urumogi, umwe mu baturage wamaze kumva neza ububi bwarwo ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, nibwo Polisi yagiyeyo ihasanga ibiro 30 byarwo, ihita inamuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahara.”

IP Kayigi yabwiye abishora muri ibi bikorwa ko abaturage bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba aribo basigaye baha Polisi amakuru y’ababicuruza, anashiimira aba barobyi n’aba baturage uruhare mu ifatwa ry’aba banyabyaha, anakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.

Yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo banyabyaha bafatwe.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frw) kugera kuri miliyoni eshanu (5,000,000Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu karere ka Kirehe hakunze ku garagara abantu batabwa mu riyombi na Polisi bambutsa urumogi barukuye mu gihugu cya Tanzania gihana imbibe nako karere.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X