Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Gitifu waregwaga ubutekamutwe yashyize yishyura 134,920 n’ubwo yabihakanaga

Nyuma y’inkuru imirasire .com yabagejejeho y’umuturage witwa Nyirangendahimana Madeleine wo mu murenge wa Rukoma washinjaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwirute mu murenge wa Rukoma witwa Mukanyabyenda Justine kuba yaramutekeye umutwe akamwambura ibihumbi 134,920 icyo gihe ibye bikaza gutezwa cyamunara na Banki kuri ubu uyu muyobozi yamaze kwishyura

Mukanyabyenda Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute umurenge wa Rukoma yari yarezwe n’umuturage mu nteko y’abaturage ko amurimo umwenda w’amafaranga ibihumbi 134,920 y’u Rwanda ariko Gitifu ntabwo yigeze yemera ko ayamufitiye n’ubwo byarangiye ayishyuye.

JPEG - 75.5 kb
Nyirangendahimana Madelene uvugwaho gutekerwa umutwe na gitifu

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com aremeza ko Mukanyabyenda Justine (Gitifu) yishyuye umuturage witwa Nyirangendahimana Madeleine amafaranga ye yose uko ari ibihumbi 134,920 y’u Rwanda ayanyujije ku buyobozi bw’umurenge wa Rukoma.

Gitifu Mukanyabyenda Justine nubwo yishyuye ayo mafaranga ntabwo yigeze yemera ko yari ayabereyemo uwo muturage ahubwo avuga ko icyabimuteye ari uko yabisabwe n’ubuyobozi.

Bityo mu rwego rwo kwanga gusuzugura inzego zimukuriye niyo mpamvu yahisemo kwishyura uwo muturage, ibi ngo yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko atari ikigande kandi ko adasuzugura.

Aya makuru kandi yanemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Rukoma mu ijwi rya Ayinkamiye Beatrice wasigariyeho Gitifu w’uyu murenge uri mu kiruhuko, yemeje ko amafaranga yishyuwe yose uko ari ibihumbi 134,920 y’u Rwanda.

Yavuze ko mafaranga y’umuturage Madeleine bayazanye, kuri terefone namubuze gusa yimukiye mu wundi murenge wa Ngamba, ariko amafaranga bayanshyikirije.

Ati “ umuntu namutumyeho yambwiye ko ari bumugereho akazaza kuwa mbere nibwo nzayamuha.”

Uyu muyobozi nawe yemera ko nubwo Gitifu Mukanyabyenda Justine yishyuye aya mafaranga ngo ntabwo yayishyuye kubera ko ayemera.

Umuturage Nyirangendahimana Madeleine, yashinjaga Gitifu Mukanyabyenda Justine kumuguriza amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda kuyo yari yagujije Banki ndetse akaza no kumufataho ideni kubyo yacuruzaga ringana n’ibihumbi 34,920 y’u Rwanda.

Tubibitseko kuri iki kibazo umuyobozi wa karere ka Kamonyi udahemuka Aimable ubwo yakiraga iki kibazo imbere y’inteko isanzwe ubuyobozi bugirana n’abaturage buri wa gatatu nyuma ya saa sita, yabwiye abaturage ko nta muyobozi wo kwambura umuturage, yasezeranije ko bitarenze icyumweru kimwe uyu muturage azaba yishyuwe utwe.

Kanda munsi kuri iyi link usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/Kamonyi-Gitifu-arashinjwa-ubutekamutwe-30903.html

Udahemuka yagize ati” iki kibazo cy’umuturage ntabwo twari twarakimenyeshejwe ku gihe, tukimenyeye mu nteko y’abaturage, biragaragara ko hari abayobozi bihererana abaturage, ariko nanabibonyemo n’undi muco wo guhishirana, bityo uwo muyobozi agomba gukurikiranwa.”

Udahemuka, yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kugira imyitwarire n’indangagaciro z’umunyarwanda ubereye koko Igihugu, ubereye ubuyobozi nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ubwo aheruka gusura Akarere ka Gasabo, umuyobozi wikubira iby’abaturage, ibigenewe abaturage, ntabwo akwiye kwihanganirwa.

Ati “Turagendera rero muri uwo murongo duhabwa n’umuyobozi mukuru w’Igihugu kandi turibwira ko bizagira umusaruro.”

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X