Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

EAC itewe impungenge n’agatotsi kakiri hagati y’uRwanda n’uBurundi.

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buravuga ko butewe impungenge n’agatotsi kakiri hagati y’uRwanda n’u Burundi gakomeje guhungabanya ibikorwa by’uyu muryango, kugeza n’aho abayobozi b’igihugu kimwe badashobora kwitabira inama yawo yabereye mu kindi muri kimwe muribi bihugu.

Ubusanzwe inama zihuza abaministiri bafite ibikorwa by’umuryango mu nshingano zigenda zibera mu mijyi y’ibihugu bigize EAC igenda isimburana mu kwakira inama z’Abaminisitiri.

JPEG - 92.3 kb
Francois Kanimba Minisitiri wa Mineacom

Ariko siko bimeze kuko bigoranye kubahirizwa kubera umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Liberat Mfumukeko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, mu ruzinduko aherutse ku girira mu Rwanda yavuze ko iyo hari inama y’umuryango yabereye i Kigali intumwa z’u Burundi zidashobora kuyitabira n’iyabereye mu Burundi abo mu Rwanda ntibajyeyo.

Aha Mfumukeko yatangaje ko umwaka ushize inama y’Abaminisitiri bafite ibikorwa bya EAC mu nshingano yagerageje gukemura iki kibazo ariko biranga birananirana .

Ubusanzwe imijyi y’ibihugu bigize EAC igenda isimburana mu kwakira inama z’Abaminisitiri bafite ibikorwa by’umuryango mu nshingano, hari amakuru y’uko ibi bigoranye kubahirizwa kubera umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda muri iki Cyumweru, yavuze ko iyo hari inama y’umuryango yabereye i Kigali intumwa z’u Burundi zidashobora kuyitabira n’iyabereye mu Burundi abo mu Rwanda ntibajyeyo.

Mfumukeko yatangaje ko umwaka ushize inama y’Abaminisitiri bafite ibikorwa bya EAC mu nshingano yagerageje gukemura iki kibazo ariko ntibikunde.

JPEG - 77.8 kb
Liberat Mfumukeko umunyamabanga mukuru wa EAC

Minisitiri François Kanimba ufite ibikorwa bya EAC mu nshingano mu kiganiro yagiranye na Mfumukeko, yamugaragarije ko hari impinduka zirimo gukorwa ku mubano w’ibihugu byombi kandi bishobora kugenda neza.

Kanimba yavuze ko hari igihe abayobozi n’abaturage b’ibihugu byombi batinyaga kugenderanirana kubera impamvu z’umutekano, ariko muri aya meza hari impinduka zakozwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza. Kuva ubwo bamwe mu baturage batangiye guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi n’u Rwanda rurimo, aho rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 150.

U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga ababuhungabanyiriza umutekano n’abashaka guhirika ubutegetsi, bugaragaza ko ibibazo bufite biterwa n’abandi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza. Kuva ubwo bamwe mu baturage batangiye guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi n’u Rwanda rurimo, aho rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 150.

U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda gutera inkunga ababuhungabanyiriza umutekano n’abashaka guhirika ubutegetsi, bugaragaza ko ibibazo bufite biterwa n’abandi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X