Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umutekano muke uturuka ku myumvire y’abantu’’ Perezida Kagame"

Perezida Kagame yavuze ko Umutekano muke uturuka ku myumvire y’abantu igihe abaturage bahawe umwanya uhagije, bazagira uruhare rukomeye, icyizere ni cyo cy’ingenzi kuko ari cyo muhuza w’inzego, ubuyobozi n’abaturage.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano iteraniye i Munich mu Budage, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017. Iki kiganiro cyibandaga ku kubungabunga umutekano no kunoza gahunda zo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza.

JPEG - 99.9 kb
Perezida Kagame na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’ubuzima aho yagarutse ku bijyanye no kuba rwaragabanyije umubare w’imfu z’abana ku kigero cya 80% n’iz’abagore ku kigero cya 75% mu myaka 15 ishize.

Yavuze ko icyizere hagati y’inzego, abayobozi n’abaturage ari cyo nkingi ya mwamba mu kubaka ubushobozi no guhindura imyumvire.

Ati: "Umutekano muke uturuka ku myumvire y’abantu, igihe abaturage bahawe umwanya uhagije, bazagira uruhare rukomeye, icyizere ni cyo cy’ingenzi kuko ari cyo muhuza w’inzego, ubuyobozi n’abaturage"

Perezida Kagame yibukije abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuzima n’umutekano ko bakwiye gukoresha neza umutungo uhari kugirango bafatanye na za guverinoma kubaka uburyo buzashobora gukemura ibibazo by’ahazaza.

Yagize ati: "Imikoresherezwe y’umutungo irakemangwa, abantu bakwiye kumenya uburyo basaranganya umutungo uhari kandi bakawukoresha neza kugirango bitange umusaruro twifuza, tukirinda guhora dusubira mu makosa amwe"

Yakomeje avuga ko niba tudashyizeho uburyo burambye buzakomeza gukemura ibibazo by’ahazaza tuzaba dukora ibidahagije, Dutakaza amafaranga menshi tugura intwaro ariko ntidushyireho uburyo buzakemura ibibazo runaka, rimwe na rimwe imbaraga zihari zica intege uburyo buhari aho kubushimangira kugirango buzakoreshwe ahazaza. Aha ni ho hari intege nke, dukwiye kubikosora"

JPEG - 54.8 kb
Perezida Kagame atanga ikiganiro

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yari ari kumwe n’umuherwe Bill Gates, Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe wa Norvège na Peter Salama, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS kikaba cyari kiyobowe na David Miliband Perezida wa Komite mpuzamahanga y’ubutabazi.

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku umutekano ibera i Munich (Munich Security Conference) irimo kuba ku nshuro ya 53. Kuri iyi inshuro yahuje abanyacyubahiro batandukanye basaga 500 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 25, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’umutekano bagera kuri 80, barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X