Monaco cosmetics

RDC: Mai Mai na NDC bahitanye 27 abandi 6 baranyuruzwa

Abantu 27 bishwe, 5 barakomereka naho abandi 6 baranyerezwa mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Mai Mai Mazembe ifatanyije na Nduma Defence of Congo ( NDC Renove) ya Guidon.

Iki gitero cyabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoza cyabereye muri Gurupoma ya Mutanda muri teritwari ya Rutshuru nk’uko Radio Okapi ibitangaza

JPEG - 94.8 kb
Abarwanyi ba Mai Mai Mazembe mu duce twa Rutshuru

M. Bakundakabo, umyobozi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye ibiri ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko iki gitero cyabaye kuva mu rukerera rwo kuwa gatandatu, kuva saa kumi z’igitondo (04h00) kugera saa mbiri z’igitondo (08h00).

Bakundakabo yagize ati “Abishwe bose hamwe ni 27, bishwe batemagujwe imihoro na Maï-Maï Mazembe mu gace kitwa Kyaghala no mu nkengero zako. Abishwe bose ni inzirakarengane z’Abahutu.”

Hope Kubuya, uyobora imwe muri Sositete Sivile muri Kivu ya Ruguru yabwiye ‘AFP’ ko bariya baturage bishwe nabi cyane, kuko muribo, 24 ngo bishwe batemaguwe n’imihoro, naho umugore umwe araraswa.

Ati “Iki gitero cya Maï-Maï Mazembe yinjiye mu gice cy’Abahutu ikica abantu byakongeje amakimbirane hagati y’amoko.”

Umutwe wa Maï-Maï Mazembe ugizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Nande, Aba-Hunde n’Aba-Kobo biyemeje guhangana n’umutwe w’Abahutu witwa Nyatura.
Abahutu bavuga Ikinyarwana muri kariya gace, andi moko nk’Aba-Nande, Aba-Hunde n’Aba-Kobo ngo abafatwa nk’aho atari Abanyekongo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X