Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Abarokotse Jenoside barashinja ubuyobozi kudindiza iyubakwa ry’urwibutso rwabo

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyundo na Rugerero, Akarere ka Rubavu, barashinja ubuyobozi bw’akarere kudindiza iyubakwa ry’urwibutso rw’abazize genoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Nyundo, ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bitarenze ukwezi kumwe imirimo yo kubaka izaba irangiye.

Nyuma y’igihe kingana n’imyaka itatu ururwibutso rwubakwa rwakomeje kudindira bityo bamwe mu baturage bagashinja ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kudindiza nkana kw’imirimo yo kubaka kandi urwo rwibutso nirwo ruteganyije kuzashyingurwamo imibiri 751 y’abazize Jenoside ya korewe abatusti 1994.

JPEG - 37.4 kb
Dore uko urwibutso rwa ruzuzura mu kwezi kumwe uko rumeze ubu

Iyi mibiri ikaba imaze imyaka itandatu mu cyumba kiri kuri Diyosezi ya Nyundo, yashizwemo nyuma y’aho umugezi wa Sebeya wangije urwibutso rwari rusanzwe, Kiliziya Gatolika igatanga icyo icyumba.

Bamwe mu baturage barokotse Jenoside, babona ubuyobozi bw’Akarere nta ngufu bubishyiramo ngo urwibutso rurangire kubakwa.

Ikindi nuko abo barokotse Jenoside bafite impungenge , kuko amasanduku aragerekeranye,bagacyeka ko ayo hasi ashobora kuba yarangiritse.

Banibaza kandi impamvu y’imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe abatusti , idashyingurwa kandi ubushobozi butabuze, bakavuga ko baterwa agahinda kubona imibiri imara imyaka itandatu itarashyingurwa.

Abandi nabo bavuga ko ikibababaza ari uko kuva mu mwaka wa 2014 uru rwibutso rutangira kubakwa bagiye bizezwa n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu ko imirimo yo kurwubaka igomba kurangirira vuba, bikarangirira mu magambo, nyamara byaravugwaga ko ruzubakwa mu mezi atatu.

JPEG - 47 kb
Nsabimana Sylvain umunyamabanga Nshngwabikorwa w’umurenge wa Rubavu

Kuri iki kibazo twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kabivugaho maze ku murongo watelefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabibana Sylvain abwira umunyamakuru wa imirasire.com ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe imirimo yose yo kubaka ruriya rwibutso izaba yarangiye.

Yagize ati” Mubyukuri icyateye kudindira kuzura kwa ruriya rwibutso byatewe na rwiyemeza mirimo washaka imyungu z’imirimo nyinshi kandi iyo mirimo itanahari bityo biba ngombwa ko tubanza gushishoza neza kugirango tutazagwa mu gihombo”

Yakomeje avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uru rwibutso ruzaba rwuzuye mu gihe Abanyarwanda bazaba batangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 uru rwibutso ruzaba rwuzuye.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabibana Sylvain, yagize ati “Twiyemeje ko mu kwezi kwa Mata ruzaba rwuzuye kandi imirimo isigaya ni mike, kuba abayobozi barabyizezaga abaturage ntibikorwe ntabwo tubizi ariko twe twizeye ko tuzagera igihe cyo kwibuka uyu mwaka byakemutse.

Abarokotse jenoside muri Rubavu bavuga ko bibabaje kubona urwibutso rumara icyo gihe cyose imirimo yo kurwubaka itarangira kandi ubuyobozi buhora bubaha amataliki yo kuzura kwaryo ariko ntibyubahirizwe ahubwo bakabona ihagarikwa ryarwo rya buri munsi aha niho Nsabimana yavuze ko ntakabuza urwo rwibutso rugomba kuba rwuzuye.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.