Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

MissRwanda 2017: Ba Nyampinga 15 basinyiye ikindi cyiciro (amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 abakobwa 15 batowe muri 2016 bari guhatanira ikamba rya Nyaminga bamurikiye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) imihigo bagezeho itandukanye niyo bari barasinye.

Icyitwa imihigo mva rugamba cyangwa njya rugamba n’imihigo isinywa n’abakobwa bose 15 baba barageze mu kiciro cy’aho buri umwe aba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Muri icyo gikorwa ni nabwo abakobwa barimo kwiyamamariza kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 bahise basinya imihigo njya rugamba.

Mu bayobozi batadukanye bari bitabiriye iki gikorwa cyatangiye saa tatu z’ijoro kigasoza saa sita, batangaje ko bafitiye ikizere aba bakobwa aho biteze ko uzatsindira iri kamba azagira icyo ageza ku banyarwanda.

JPEG - 27.1 kb
Depite Edouard Bamporiki ageza ijambo kuri ba Nyampinga 15

Hon Bamporiki Eduard wari umushyitsi mukuru, yasabye abo bakobwa ko bagomba kwibonamo ubunyarwanda.

Yagize ati“Watorwa, utatorwa, ntukwiye kwigira uwo utari we. Mu gihe utowe nka nyampinga menya ko ufite inshingano zikomeye zitari ukwiyitaho gusa. Ibuka ko ufashe ibendera ry’igihugu kandi ritagomba kugwishwa nawe.”

JPEG - 28.4 kb
Intore Masamba agira inama ba Nyampinga

Iki gitaramo cyaje gusozwa no gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’abo bakobwa bashya na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa Nyampinga w’u Rwanda.

Iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 uwaryegukanye azatangazwa tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Iyaziyigihe Wellars - 27/09/2017 saa 09:23

Ndabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X