Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Indwara ya silicose imaze guhitana abantu 4 abandi bararembye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera company yitwa Walfram mining and Procesing Ltd, Baratabaza basaba ko bakongerwa ibikoresho by’ubwirinzi ndetse no kuba iki kigo bakorera cyajya kibakurikirana bagafashwa mu bijyanye n’ubuvuzi nyuma yuko bafashwe na zimwe mu dwara zikomoka kuri uyu mwuga harimo iyitwa silicose ifata mu myanya y’ubuhumekero bakaba bavuga ko aribwo burwayi muri iki gihe bubugarije cyane muri iki gihe.

Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera company yitwa Walfram Mining and Procesing Ltd bakorera mu murenge wa Rwinkwavu ni mukarere ka kayonza, bemeza ko iyi ndwara yitwa silicose ikomeje guhitana bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorana.

Umwe muri aba baturage utashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru yagize ati: “ iyi ndwara iraturembeje omaze guhitana abantu bane, ubo nzi ni mousitafa, hari na Harora wari utuye kuri poroji(projet) hari n’undi wa Gihinga.

Undi ati: “rwose ndabizi nanjye iyi ndwara yaramfashe kuko nsigaye numva ngenda ncika intege iyo ngeze nk’ahantu hazamuka birananira ibi bikaba biterwa n’ivumbi duhumeka kuko nta bikoresho bihagije dufite.”

Kalima jean Marc umuyobozi wa wolfram ku rwego rw’igihugu, tumubajije kuri ibi bibazo bivugwa n’aba bacukuzi, yatangaje ko ubusanzwe ikigo ahagarariye gitanga ibikoresho byabugenewe byo kurinda abakozi babo ndetse yemeza ko abenshi mu barwaye iyi ndwara ya silicose usanga ari uburwayi bamaranye igihe kirekire ni ukuvuga mbere yuko iyi kampanyi itangira gukorera muri aka karere.

Yagze ati: “ ntago turamara imyaka myinshi kuva twatangira gukorera hano twazanye ibikoresho bihagije, kandi kuva twatangira ubona ko iyi ndwara yagiye igabanuka bigaragara ko iyi ndwara abo ngabo ihitana iba yarabafashe kera.”

Nubwo uyu muyobozi yemeza ko abacukuzi bose b’iyi kampani bahabwa ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kubarinda indwara n’impanuka bashobora gukura mukazi bakora, abakora aka akazi ko gucukura amabuye bemeza ko bamaze imyaka 5-6 bakorera iyi kampani bagaragaza iki kibazo cy’iyi ndwra.

Usibye aba bacukuzi bakiri mukazi bavuga ko nabo bamaze kurwara iyi ndwara yitwa silicose, hari n’abandi barwariye mu bitaro bikuru bya Rwinkwavu aho bemeza ko iyo bagaragaje ugucika intege mu gihe bari bakiri mukazi bahembwaga guhita birukanwa.

Uwitwa Shumbusho urwariye muri ibi bitaro mu cyumba cyahariwe abarwayi b’abagabo bafite uburwayi bw’imbere mu mubiri kubera imbaraga nke ntabasha kuvugana n’itangazamakuru ariko umugore we witwa Uwingabire honorine, yagize ati: “ abaganga batubwiye ko nta kindi kintu kivura ibihaha niyo yajya ku isi yose nta bindi bitaro byavura ibihaha ubu dutegereje ko yipfira.”

Ibi kandi bikaba byemezwa n’ umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu DR Nkikabahizi Fulgence.

JPEG - 42 kb
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu DR Nkikabahizi Fulgence

Yagize ati: “ sinakubwira ko iyi ndwara ikira kuko kugeza ubu nta muti wayo uraboneka ahubwo icyo dukora n’ugushaka ubundi buryo dufashamo umurwayi.”

Minisitiri w’umutungo Kamere Biruta Vicent mu cyumweru gishize ubwo yari mu karere ka kayonza, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi yasabye abafite ibigo by’ubucukuzi guhindura ubucukuzi bakora murwego rwo kurengera umutekano w’ubuzima bw’abacukuzi.

JPEG - 29.5 kb
Minisitiri w’umutungo Kamere Biruta Vicent

Yagize ati: “ Ducukure tujyana n’iterambere bitewe n’aho tugana, turengere abacukura ku bijyanye n’umutekano w’ubuzima bwabo.”

Si ubwa mbere humvikanye mu itangazamakuru ikibazo cy’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bataka kuba bakora uyu mwuga ntabikoresho byabugenewe bahabwa n’ababayobora byabafasha mu kwirinda impanuka cyangwa se uburwayi bashobora gukura muri uyu mwuga bakora, Ni kenshi cyane minisiteri ifite mu nshingano umutungo kamere ibashishikariza kubahiriza amabwiriza agenewe ubucukuzi ariko abenshi mubafite ibigo bikora ubu bucukuzi bakabirengaho.

Indwara yitwa silicose ni indwara ifata imyaka y’ubuhumekero, silicose biva ku ijambo ryitwa silici ni kamwe mu bintu bituruka mu butaka aho ishobora gutumuka mu ivumbi aho umuntu ashobora kubihumeka bityo bikaba byakwangiza ibihaha, ariko bitwara igihe kirekire kugirango ibihaha byangirike bige aho umuntu arwara iyi ndwara yitwa silcose, irangwa n’ibimenyetso birimo kwahagira, guhumeka nabi, kugira intege nke, iyo hapimwe uburyo umwuka wa oxygene uri mu maraso ntabwo bipfa koroha.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X