Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye: Ireme ry’uburezi ryadindijwe no ku tagira amashyanyarazi

Mu karere ka Huye haravugwa bimwe mu bigo by’amashuri ireme ryaho ry’uburezi ryadindijwe no kutagira umuriro w’amashyanyarazi ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko usibye ibigo by’amashuri hakiri n’imirenge itaragerwamo n’umuriro w’amashyanyarazi ariko bikaba biteganyijwe muri gahunda y’umwaka utaha ko ibyo bigo ndetse n’imirenge yasigaye nayo izaba yagezemo amashyanyarazi.

Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe gutanga ubumenyi bufite ireme kuko bifashisha ibyo bakuye mu bitabo gusa mu gihe ubumenyi bugezweho buba bwibereye kuri za murandasi.

Umwe mu barezi bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kabusanza avuga ko nk’abarezi bigisha kuri bene ibyo bigo bitagira amashanyarazi ntibashobora kubona ubumenyi bundi uretse ubwo mu bitabo kuko ibigo bimwe na bimwe by’amashuri nta mashanyarazi bigira bigatuma nta Mudasobwa bakoresha ngo bashakishe ubundi bumenyi.

Tukimara kumva izi mpungenge za bamwe mu barezi ndetse n’abanyeshuri ku bijyane n’ireme ry’uburezi ryadindiye kubera kutagira amashyanyarazi twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa imirasire.com yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Huye w’ungirije ushyinzwe ubukungu Mutwarasibo Cyprien avuga ko icyo kibazo bakizi ariko ko biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2018.

PNG - 545.4 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushyinzwe ubukungu Mutwarasibo Cyprien

Yagize ati” mu byukuri nubwo ntari mu biro ngo nkubwire uko imibare ihagaze buri hantu, ariko ndagira ngo nkumenyeshe ko usibye ibyo bigo by’amashuri hari n’imirenge ibiri nayo itaragerwamo n’umuriro w’amashyanyarazi harimo umurenge wa Rwamiro ndetse n’umurenge wa Kigoma mu mirenge 14 igize akarere ka Huye.”

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko umwaka utaha aribwo iyo mirenge ndetse na bimwe mu bigo by’amashuri bizaba bitakiri mu bwiginge

Akarere ka Huye kageze kuri 27% mu bijyanye n’ibikorwa remezo

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X