Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kiliziya Gaturika ngo ntihanganye n’abacuruzi “ Musenyeri Mbonyintege”

Kuba hari amashuri, amavuriro yemwe n’amahoteri byitirirwa kiliziya gaturika mu Rwanda , ubuyobozi bwa kiliziya gaturika buvuga ko ibi bikorwa bitaba bigamije gucuruza nkuko bamwe ngo babyitiranya.

Ukurikije ibyo Musenyeri wa diyoseze ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege akaba n’umuvugizi wa kiliziya gatorika mu Rwanda aganira na radio 10 yasaga n’ugaragaza ko ibikorwa byabo bifite amabwiriza yihariye kandi bikaba bitagamije gucuruza.

JPEG - 114.2 kb
Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Uretse kuba Musenyeri MBONYINTEGE agaragaza ko ibikorwa bya kiliziya birimo hoteli bifite amabwiriza yihariye kandi bikayobokwa n’abemeye ayo mabwiriza, ngo uburezi bwabo nabwo ntibucuruza kandi ngo ni amahitamo ya kiliziya mu bwumvikane bwayo na leta.

Ubuyobozi bwa Kiliziya gaturika kandi bushimangira ko ubu burezi kimwe n’ibindi bikorwa byayo bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo guha services abaturage kuruta uko byareberwa mu bucuruzi.

Icyakora bunagaragaza ko mu bikorwa bimwe na bimwe birimo iby’ubuvuzi bakenera ubufasha bwa leta ngo kubw’ubushobozi bucye.

Magingo aya nubwo nta mibare y’ibikorwa by’amadini n’amatorero bibarurwa mu Rwanda twabashije kubona, usanga hirya no hino mu gihugu hari amashuri ,amavuriro n’ibindi bishingiye ku madini n’amatorero bya gikristu kandi biganwa na benshi mu banyarwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X