Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde bagiranye ibiganiro byibanze ku iterambere

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari nyuma yo gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena akagirana ikiganiro cyihariye na Perezida wayo, Bernard Makuza ku gicamunsi cyo kua 20/02/2017 yahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze bagirana ikiganiro cyibanze ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Iki kiganiro cyabaye mu muhezo hagati ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Vice-Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari .

Nyuma y’iyi nama, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Claude NIKOBISANZWE yabwiye itangazamakuru ko abayobozi bombi baganiriye ku mishinga inyuranye y’iterambere, ndetse no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

JPEG - 98.1 kb
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Claude NIKOBISANZWE

CLAUDE yagize ati “Vice-Perezida w’Ubuhinde n’abaje bamuherekeje, baje kuganira ku mubano w’u Rwanda n’Ubuhinde, n’ukuntu twateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.” Vice-Perezida Ansari ngo yashimiye Perezida Kagame uburyo yagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu myaka mike u Rwanda rukaba rumaze kwiteza imbere, kandi ashima isuku igaragara mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame nawe ngo yamushimiye umubano mwiza Ubuhinde bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubufatanye bukomeje ku mishinga yarangiye n’iri gutegurwa. Ndetse abayobozi bombi ngo bumvikanye uburyo bakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

CLAUDE yakomeje avuga ko Vice-Perezida w’Ubhinde yavuze cyane cyane ku kiciro cya kabiri (phase 2) cy’urugomero rwa Nyabarongo, ko ari ukwiga umushinga neza hanyuma ukazakurikiraho, yavuze kandi ko hari imishinga myinshi Ubuhinde bwafatanya n’u Rwanda cyane cyane mu rwego rw’ubuzima nkaho wasangaga hari indwara abantu bajya kwivuriza mu buhinde .

Vice-Perezida w’Ubuhinde azava mu Rwanda, ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano anyuranye arimo nk’ayo gukoresha ikirere k’ibihugu byombi mu ngendo z’indege “Bilateral Air Service Agreement (BASA)”; Ayo gushyiraho ikigo “Entrepreneurship Development Centre”; Ndetse n’amasezerano akuraho kwishyuza Visa kuba Diplomate n’abari mu butumwa bw’akazi ku ruhande rw’ibihugu byombi.
Muri rusange mu myaka nk’itandatu ishize, Abahinde bandikishije imishinga y’ishoramari mu Rwanda igera kuri 66, ifite agaciro karenga miliyoni 317.5 z’amadolari ya America.

JPEG - 68.2 kb
Perezida Paul Kagame na Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari

Mu mishinga y’ishoramari ikomeye Abahinde bafite mu Rwanda, harimo Airtel, Zinc Hotel, Mahatma Ghandhi University, Gisovu Tea Company, Imana Steel,…ndetse bagaragara cyane mu bucuruzi n’inganda zinyuranye zikomeye mu Rwanda.

Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari ndetse n’itsinda rimuherekeje rigizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadepite ndetse n’abacuruzi bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano igihugu cyabo gifitanye n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Uru ruzinduko yatangiye ku ya 19 azarusoza kuya 21 Gashyantare 2017, ahite akomereza muri Uganda.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X