Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Abanyapolitiki batangiye gutahuka

Abanyepolitiki batatu bari barahunze igihugu, batahutse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 gashyatare uyu umwaka wa 2017.

Abo banyepolitike ni Alice Nzomukunda wari Vice Perezida wa kabiri w’igihugu, Mathias Basabose hamwe na Joseph Ntidendereza. Bose bakaba batahutse nyuma y’ibiganiro byabereye i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya kuva ku itariki ya 16 kugera kuya 18 Gashyantare 2017.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuhuza w’abarundi Edouard NDUWIMANA yavuze ko kuba abo banyapolitiki batatu batashye mu gihugu byavuye mu gikorwa cyabaye cyo kubahumuriza biturutse ku biganiro bamazemo iminsi.

muri abo banyeporitike, ari ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe no kuba agarutse mu gihugu cye, ariko ko ahakana ko atari yarahunze nk’uko abandi babitekereza.

JPEG - 37.8 kb
Alice NZOMUKUNDA umwe mu batahutse aganira n’itangazamakuru

Yagize ati: “Nshimishijwe no kugaruka mu guhugu cyanjye ariko ndagirango mare impungenge z’abavuga ko nari narahunze ntago ariko bumeze ndaje ngo mfatanye n’abarundi bagenzi banjye kubaka igihugu cyacu.”

Twababwira ko abo banyeporitiki baje mu gihugu, nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Sylvestre NTIBANTUNGANYA, nawe atahutse ava mu gihugu cy’Ububirigi.

Hagati aho ariko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize I Bujumbura imiryango idaharanira inyungu za politiki yari yiraye mu muhanda ivuga ko itazigera yemera ibizava mu biganiro keretse abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza babanje bakabigizayo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X